Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rwamagana-Mwulire: Imbamutima z’abaturage begerejwe ikigo nderabuzima.

Rwamagana-Mwulire: Imbamutima z’abaturage begerejwe ikigo nderabuzima.

Abaturage banezerewe n’ikigo nderabuzima begerejwe, aho bagaragazaga ko bakize ingendo za kure ndetse no kuramira amagara yabo.

Ikigo cyatashywe mu Umurenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, kizajya gutanga serivise z’ubuzima zajyaga zigora abaturage kuko bakoraga urugendo bajya kuzishakira ku bitaro bya Rwamagana.

Ubwo hatahwaga iki kigo nderabuzima kuri uyu wa mbere tariki 29/05/2023 mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire abatuye batangaje ko banejejwe n’iki kigo kibegerejwe.

Abahagarariye Leta n’abafatanyabikorwa, ubwo batahaga ku mugaragaro iki kigo nderabuzima.

Dusabimana Alice utuye mu Murenge wa Mwulire avuga ko kuba begerejwe iki kigonderabuzima k’ababyeyi bigiye kubafasha kwivuriza hafi.

Yagize ati:” Byari bigoye cyane kuko hari igihe bakoherezaga ku bitaro bya Rwamagana, ukaba wagezayo umurwayi wawe yamaze kuremba, ubu tuzajya duhita tuza hano ni hafi.

Nkurunziza Jean Bosco nawe wo muri uyu murenge, avuga ko iki Kigo Nderabuzima kigabanyije urugendo n’imvune baterwaga no kwivuriza kure.

Agira ati:” Hari igihe twazanaga umubyeyi uri kunda, byabaga ngombwa bakamwohereza kwivuriza i Rwamagana twavunikaga cyane ariko ubu azajya aruhukira hano “.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko iki Kigo Nderabuzima kizafasha mu gutanga serivise zitandukanye z’ubuzima.

Yagize ati:” Twishimiye ko iki Kigo kizatanga umusaruro. Mbere ryari ivuriro ry’ibanze kuko ntihabaga serivisi zo kubyaza, ntihabaga serivisi zo kubaga n’izindi,.. wazaga bakagusuzuma gusa ariko ubu uzajya uza banagufate ibizamini, urumva ko kije gikenewe kuko kizafasha benshi”.

Dr, Iyakaremye Zachee Umunyamahanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima yabijeje serivise nziza.
Yagize ati: “Serivisi nziza ihera ku ireme ry’abayitanga, imirimo yo gushyiramo abakozi nayo irakomeje, n’abataraboneka turi kubashaka, ikindi ni ibikoresho, ibyinshi byarahageze, ibitarahagera biri mu nzira, imitangire ya serivisi tuzakomeza kuyikurikiranira hafi”.

Ibikoresho bitandukanye birimo, n’ibindi Ministeri y’ubuzima yatangaje ko biri mu nzira.

Iki Kigo Nderabuzima cya Mwulire cyatangiye kubakwa muri 2013 kigamije gufasha ababyeyi bo muri Mwulire na Munyiginya kuko bagorwaga no kubona serivisi zijyanye no kubyara. Cyatangiye ari Poste de Sante kuri ubu kikaba cyahindutse ikigo nderabuzema( Centre de Sante) Kikaba cyuzuye gitwaye amafranga arenga miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, ku ubufatanye na Health Builders, Better World n’abandi batandukanye.

Gifite ubushobozi bwo gutanga serivise kubaturage 33,936, bo muri Mwulire, na Munyiginya, kikajya cyakira ku munsi abantu hagati ya 80-100.

Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here