Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rwamagana: Umunsi w’umugore wo mucyaro ubibutsa aho bavuye n’aho bageze

Rwamagana: Umunsi w’umugore wo mucyaro ubibutsa aho bavuye n’aho bageze

Ubwo hizihizwaga umunsi ngaruka mwaka w’umugore wo mu Cyaro, abagore n’abayobozi batandukanye, barishimira intera imaze guterwa mu iterambere ry’umugore.

Ibi ni ibyagiye bigarukwaho mu biganiro bitandukanye, ubwo hizihizwaga uyu munzi mu Karere ka Rwamagana. Nk’uko bisanzwe buri mwaka ku itariki ya 15, Ukwakira hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro ufite Insanganyamatsiko igira iti” Umugore inkingi y’iterambere ry’Igihugu” . Uyu munsi ukaba   ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana  wizihirijwe  mu murenge wa Nyakariro , Akagali ka Gishore aho banaremeye  ba mutima w’urugo, babaha amatungo magufi  ndetse n’amaremare.

Bamwe mu babyeyi twaganiriye baragaragaza umunezero w’uyu munsi ndetse bakavuga ko usobanuye byinshi bitandukanye kuribo nk’abagore.

Uwamariya Christine  ni umubyeyi wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nyakariro, Akagali Gatare, Umudugudu wa Gatare, avuga ko umunsi w’umugore wo mucyaro uvuze byinshi kuriwe, aho yagarutse ku kuba nta jambo bahabwaga kuko batahabwaga agaciro na mba.

Umunsi waranzwe n’imbyino bishimira ibyagezweho

Yagize ati” Uyu munsi turashima Imana kuko twasubijwe ijambo, nibyo tutagiragamo uruhare ubu turarugira. Twavuye kure ubu aho tugeze harashimishije; kuko kera umugore yatinyaga kugira icyakora ngo yiteze imbere mu rugo, ubu turakora tukiteza imbere tudategereje abagabo bacu .”

Ngirunkunda Marie Claire wo mu Murenge wa Nyakariro Akagali ka Gishore nawe avuga ko ubu bahawe ijambo aho bataribonaga, aho ahamya ko ari umunsi w’umunezero.

Yagize ati” Uyu  munsi  turisanzuye, umugore ari mu nzego zifata ibyemezo, turakora ibikorerwa iwacu mu Rwanda bikaba byajya no mu mahanga kera ntibyari bushoboke, ubu dufite aho byadukuye kuburyo ku munsi nk’uyu wacu duterana nk’abagore tukavuga ibyo twagezeho tunabigaragaza kandi ni mugihe byanateje imbere ingo zacu. Ubu twarize, harimo ababaye ba Minisitiri, ubu twateye imbere kandi turashoboye”.

Uwanyirigira Claudine uhagarariye Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana avuga ko uyu munsi ari uwibutsa umugore aho yavuye n’aho ageze.

Yagize ati” Uyu munsi usobanuye ibintu byinshi cyane, ni insinzi kuritwe kuko akenshi wasangaga umugore wo mucyaro atazwi, atavugwa, ari uwo kuba mu mirimo yo murugo gusa, akaba mu gikoni.”

Uwanyirigira Claudine avuga ko ari umunsi w’insinzi ku bagore kuko bari barahejejwe inyuma

Uwanyirigira yakomeje agaragaza ko uyu munsi barebera hamwe aho umugore yavuye n’aho ageze, ndetse bagafata ingamba zo kuba batasubira inyuma.

Ati” Ni umunsi udutera imbaraga ngo dufashe abandi mu kuzamuka bakagera ku rwego abandi bagezeho,niyo mpamvu ugaruka buri mwaka ngo udufashe kuzamura n’abandi bakiri hasi bagere kuri rya terambere ry’umugore”.

Nk’umwe mu bagore akaba n’umuyobozi ushinzwe  iterambere n’ubukungu mu Karere ka Rwamagana, Nyirabihogo Jeanne D’Arc  nawe yakomeje ashimangira ko umugore wo mu cyaro ashoboye kandi afite aho yavuye n’aho ageze ubungubu.

Yagize ati” Uyu munsi ni umunsi ukomeye ku bagore bo mu cyaro bawufata nk’uwabakuye mu gikoni ukabageza aho abandi bari, bakava aho bari biherereye batagaragara, badatekereza, bumva ko bahejwe.”

Kuri uyu munsi hatanzwe inka nk’igihango

Kuri uyu munsi baremeye abagore 10  babaha amafaranga ahwanye na  miliyoni, aho umwe azafata ibihumbi ijana bafungurijwe konti muri Saco azishyurwa mu gihe kirambye kugirango  baterwe imbaraga mu kazi bakoze ko kwihangira imirimo, hafashijwe kandi abana 4 harimo abataye ishuri babaha ibikoresho by’ishuri n’amafaranga, ndetse banatanga  inka 2  ku babyeyi   nk’ikimenyetso cy’igihango.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here