Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rwanda: Umupasiteri wo muri “Four Square Church” yatawe muri yombi

Rwanda: Umupasiteri wo muri “Four Square Church” yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Gatatu  ni bwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza bwatangaje ko umupasiteri uri mu kigero cy’imyaka 46 y’amavuko yafashwe nyuma y’urutonde rw’abaturage 250 baturuka mu mirenge itandukanye bamurega kubahuguza amafaranga ababeshya ko azabashyirira abana muri Compassion.

Uyu mupasiteri wo mu itorero “Four Square Church”, ashinjwa kuba mu mezi 8 ashize yaratse abaturage amafaranga kugira ngo abashyire mu mushinga wa Compassion. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabare  buvuga ko bwamaze gushyikiriza uyu mupasiteri urwego rw’ubugenzacyaha RIB, akaba ari kuri  sitasiyo ya Ndego. Akurikiranyweho kwaka abaturage 250 asaga miliyoni 25 Frw, buri muturage akaba yaramucaga ibihumbi 100 Frw amwizeza kumushyira muri Compassion izarihirira abana babo amashuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin Yavuze ko aya makuru ari impamo, ati: “Ni umupasiteri wo mu itorero Four Square ishami rya Kabare, yatse abaturage ibihumbi 100 Frw buri wese abizeza ko azabashyira mu mushinga wa Compassion uzafasha abana babo. Ubu dufite urutonde rw’abaturage 250 bose bavuga ko bagiye bamuha ayo mafaranga. Kuri ubu uyu mupasiteri afungiye kuri RIB sitasiyo ya Ndego”.

Uyu muyobozi yaboneyeho no gutanga ubutumwa asaba abaturage kurushaho kwirinda abantu nk’aba babaka amafaranga bitwaje ko bagiye kubafasha, avuga ko bakwiye kujya babanza bakagana n’ubuyobozi bakabugisha inama kuko byabafasha cyane.

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here