Home AMAKURU ACUKUMBUYE “RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” Menya amateka ya Gihanga cyahanze inka n’ingoma(igice cya...

“RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” Menya amateka ya Gihanga cyahanze inka n’ingoma(igice cya 5)

Ba nyakwamana amahe mu ndeka muraho?! Ndongeye ndabakeje ngo twishyukane mu Rwanda umu dukunde dutaramane turutaramye!

Duherukana mu kirari cy’imivukire ya bumwe mu bwoko bw’abanyarwanda aho Sabizeze waje kwitwa  Kigwa n’abo basanze mu Mubali w’Abazigaba yarongoye mushiki we Nyampundu bakabyarana Sukiranya waje kurongorwa na Mututsi, aha mbonereho gusobanuraho gato ko ubututsi butari ubwoko! Kuri ubu uwaba yitwa Mukire cyangwa Kayinamura (Gakire) yaba ari bazina ba Mututsi kuko nawe yitwa Mutunzi.

Uyu Mututsi rero akaba yarabyaranye na Sukiranya yari abereye se wabo babyaranye rero Mukono uyu niwe ukomokwaho n’Abakono babyarana kandi na Ntandayera waje kubyara Muha agakomokwaho n’Abaha!! Rero Kigwa yaje kwicungura nyuma ya Sukiranya abyara na Muntu, Muntu nawe abyara Kimanuka, Kimanuka abyara Kijuru. Kijuru abyara Kobo, Kobo abyara Merano, Merano abyara Randa, Randa abyara Gisa, Gisa abyara Kizira, Kizira abyara Kazi, Kazi abyara Gihanga cyahanze inka n’ingoma.

Abo bose babanziriza Gihanga nibo ibimanuka.

Ubu rero amateka azakurikira aya niyo agana ku ngoma Nyiginya y’i Gasabo yaje kwanda u Rwanda rukaba ubukombe!

Kanda hano usome inkuru yabanjirije iyi

Aya turangije yari nk’igitabo cy’Itangiriro muri Bibiriya!

Ntimukagwabire basomyi dusangire uyu musa dore turasa!!

”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ni ikiganiro cy’uruhererekane kigaruka ku mateka y’u Rwanda ….Ntuzacikwe n’ikiganiro kizakurikira iki.

 

Nshuti Gasasira Honore

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here