Home AMAKURU ACUKUMBUYE “RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” Menya uko Sabizeze yarongoye Nyampundu, bahinduka ubwoko. (...

“RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” Menya uko Sabizeze yarongoye Nyampundu, bahinduka ubwoko. ( Igice cya 4)

Imana ikomeze kubazigama ibazigamira ibyiza bizira ibiza nshuti zitabuca inshuro dusangiye inyeho iva kuri yo! Duherukana rero Kigwa ariwe Sabizeze wiswe Imana na Shyerezo umwami wo mu gihugu cyo hejuru, agera mu Mubali w’Abazigaba ari kumwe n’umuvandimwe we Mututsi bombi na Nyampundu mushiki wabo badasize amatungo n’abagaragu twabonyeko bakarurukiye ku rutare rw’Ikinani aho mu Mubali nyine ubu ni muri parike y’igihugu (Akagera)!

Hanyuma rero abazigaba bo kwa Kabeja baje kubona akotsi gahemema aho mu ishyamba bagira ngo ni abahigi, bukeye babona umwotsi udahindura ikirari bigira gatatu babona ko haciwe inturo n’abandi babibwira Kabeja nawe agaba abajya kuharora basanga ari abatura baraturana!

Kabeja arabareka batura muri iryo shyamba, nuko abantu basanze muri icyo gihugu aribo Bazigaba bita  Sabizeze Kigwa batyo kuko yari avuye kw’ijuru.

Bucyeye rero Kigwa abwira umuvandimwe we Mututsi ati: “Mbese ko ureba inyamaswa twazanye zanga zikagwira kuko zifite ingore, twe tuzamera dute? Tugiye gupfa ducitse?

Enda turongore mushiki wacu Nyampundu dukunde tugwire!”Mututsi aranga.

Kigwa aramurongora babyarana umukobwa bamwita Sukiranya maze amaze gukura Kigwa agira Mututsi inama yo kurongora Sukiranya maze Mututsi aramushwishuriza ati: “Sinashakana n’umwana wanjye!” Kigwa ati : “Ndakwereka uko tubizirura!”

Ati:” Genda uture hakurya yacu hariya, bucyeye uzaze kumusaba, ninkubaza ubwoko bwawe ugire uti: Ndi umwega wa kurya!” Kuko uzaba utuye kuri uriya mwega wo hakurya yacu! Mututsi arabikora bucyeye arongora Sukiranya, babyarana mukono, na Ntandayera na Serwega.

kanda hano usome inkuru yabanje

Ubu aha dutangiye noneho kugera ku nkomoko ya bumwe mu bwoko nyabwo bw’abanyarwanda butari amoko matindi amwe ateranya abanyarwanda!!

Muri ubu bwoko nyabwo rero twavugamo nk’Abakono n’Abega naho Ntandayera yaje kubyara Muha ukomokwaho n’Abaha!

Twibuke ko aha turi mu birari bitwendera imvano n’umuzi shingiro w’amateka y’uru Rwanda dufite none rwenda inziriri mu ngoma Nyiginya y’i Gasabo!

Ahari byasa n’umugani ariko ugana akariho gusa ukuri ni uko Abo bakurambere ba mbere babaye mu Mubari ubu ni mu Mutara!

Mukomeze mugwire mugwije rero basomyi dusangire isango nitse ngira nti RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI!

”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ni ikiganiro cy’uruhererekane kigaruka ku mateka y’u Rwanda ….Ntuzacikwe n’ikiganiro kizakurikira iki.

 

Nshuti Gasasira Honore

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here