Home AMAKURU ACUKUMBUYE “RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” Niba u Rwanda rutarahozeho, aho ruri hahoze iki?(Igice...

“RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” Niba u Rwanda rutarahozeho, aho ruri hahoze iki?(Igice cya 6)

Ubugiri n’ubugingo nibyo mbasabiye kwa Rugaba maze dukunde twitaramanire dutuje dutuye neza mu ndeka.

Ubushize twarasutse kwa Kazi ka Kizira tugwana mu nka zo kwa Gihanga cyahanze inka n’ingoma akaba Ngomijana!!
Tugira Tuti:
Ni Gihanga cya
Kazi ka
Kizira cya
Gisa cya
Randa ya
Merano ya
Kobo ka
Kijuru cya
Kimanuka cya
Muntu wa
Kigwa cya Shyerezo!!
Rero uyu Gihanga Ngomijana yaje kuba Sekuruza w’Abanyiginya akaba ari nawe wahanze u Rwanda!! Ariko mbere y’uko tugera ku ngoma Nyiginya reka twibaze ngo niba u Rwanda rutarahozeho, aho ruri hahoze iki?!

Dusangire iki gisubizo:
Ngizi impugu zahoze ziganje aho uru Rwanda rutuye!!
1.Nduga ngari y’Ababanda
2.U Bungwe bw’Abenengwe
3.Bunyambiriri bw’Abasinga b’Abarenge
4.Bukunzi n’Ubusozi Abasinga Barenge
5.Ubudaha n’ubwishaza Abasinga Barenge 6.Bugoyi Bashinga Barenge
7.U Bugara bw’Abacyaba
8.U Buhunde bw’Abahunde
9.Ijwi ry’Abashi n’Ubunyabungo bw’Abashi
10.Kibali cy’Abega
11.Bugamba Kigamba n’Ubushiru by’Abagesera
12 U Burera bw’Ababanda
13.Bwanamwari
14.Rwankeri y’Abaguyane 15.Rwankeri y’Abarindiri
16.U Buhoma n’u Bukonya mu Babanda
17.Umubali w’Abazigaba 18.Ndorwa y’Abashambo
19.I Gisaka cy’Abagesera b’Abazirankende
20.U Bugesera bw’Abahondogo
21.iKingogo cy’Abazigaba.

Ni uko aho Rwanda ruri hahoze!! Murakoze tuzazubire twinjira mu ngoma Nyiginya neza n’isano ifitanye n’uru Rwanda!! Murakoze!!
Mugwire basomyi beza!

Kanda hano usome inkuru yabanjirije iyi

”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ni ikiganiro cy’uruhererekane kigaruka ku mateka y’u Rwanda ….Ntuzacikwe n’ikiganiro kizakurikira iki.

 

Nshuti Gasasira Honore

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here