Home AMAKURU ACUKUMBUYE “RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” Uko urugendo rwa Gihanga rwakomeje n’inkomoko y’Abacyaba.(Agace ka...

“RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” Uko urugendo rwa Gihanga rwakomeje n’inkomoko y’Abacyaba.(Agace ka 9)

Amahoro ahorera ahoraho Uhoraho atanga abahoreho basomyi beza!! Duherukana Gihanga  amaze kugera mu Bugoyi bw’Abasinga b’Abarenge asanga himye Jeni rya Rurenge tubugira aho Nyamususa wa Jeni rya Rurenge amaze gushyingirwa Gihanga akaba ari nawe waje kuba Kibyara-buhatsi i Rwanda!!

IRIBA RYA GIHANGA I KABUYE

Aho rero kuko Gihanga yahagaragaje ubuhanga cyane abacurira ibyuma byiza kdi byinshi, baramukunze maze agiye gutaha Jeni amuha abaherekeza amuha n’Abiru barasukira muri Rwankeli y’Abaguyane aho bita i Nkotsi na Bikara hazwi nk’i Buhanga kwa Gihanga ubu ni mu karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi nyine mu Gihondohondo na n’ubu haracyagaragara ibimenyetso byinshi by’Amateka birimo iriba rya Gihanga ryavanwagamo amazi yakoreshwaga mu nzira nyinshi z’ubwiru, ibigabiro bya Gihanga n’ubuvumo bw’urwiyuhagiriro bwakoreshwaga mu nzira y’ubwimika aho Umwami yiyuhagiriraga!!

Ubuvumo bwa Buhanga

Ahageze rero aho i Buhanga arahubaka maze Abiru b’ingoma akuye mu Bugoyi bahamuremera

ingoma ze z’ingabe:Iyitwaga Rwoga yaje kunyagwa n’Abashi mu ntambara y’ubwiko ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare yari imeze uko Karinga yayisimbuye yari imeze; iremanwa n’izayo Burengurubibi,na Cyimumugizi yabaye ingabekaze na Butare.

Ingoma y’Ingabe, Rwoga, izina ryayo riva ku ijambo ryo kwogera; rivuga rero ikirangirire.

Cyimumugizi, rivuga ko igihugu cyima uwo Imana yahaye ububasha bwo kutagira ikimunanira, kugira ngo akunde akireme nyine, akibemo nyamugira ubutangwa.

Burengurubibi, rivuga ko uwimye ingoma wese aba yashinzwe kungura igihugu; akarenga urubibi rw’amahanga.

Bavuye i Buhanga, bagenda mu Bugarura, barasukira mu Buberuka aha hari inzu y’Imana iri mu rutare runini bivugwa ko yari iy’ibonaniro ry’Imana na Gihanga iri mu musozi muremure wa Kabuye ya Gakenke, aha naho hari ibimenyetso byerekana koko ko yahabaye kuko uhasanga naho iriba bya Gihanga  mu mpinga y’uwo musozi hakaba ku iriba rya Nyirarucyaba umukobwa rukumbi wa Gihanga ukahasanga kandi imiryango y’Abacyaba bamukomokaho hakaba n’urwo rutare rurimo inzu y’Imana na Gihanga!! Bavuye mu Buberuka banyura mu Kibari basubiza iyo mu Buriza, bagaruka mu Buganza i Gasabo.

Bakomeza kwiragirira inka zabo; ariko ubwo Gihanga yari yarabaye Umwami, yaravuye ku bututsi bwa se na ba sekuru twibukiranye ko ubututsi atari ubwoko ahubwo biva ku butunzi bw’inka nyinshi.

Ntuzacikwe n’inkuru yacu ikurikira iyi, izaba igizwe n’amashusho yose yavuzwe muri iyi nkuru.

Kanda hano usome inkuru yabanjirije iyi

”RWENDE INSIRIRI WIMENYE IMIZI” ni ikiganiro cy’uruhererekane kigaruka ku mateka y’u Rwanda ….Ntuzacikwe n’ikiganiro kizakurikira iki.

 

Nshuti Gasasira Honore

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here