Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC) bafashe umwanzuro wo gutangira gucyura ingabo zabo zari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zikazacyurwa mu byiciro.
Uwo mwanzuro wafashwe mu nama idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 13 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, akaba ari nawe uyoboye SADC muri iki gihe.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyo nama ryagiraga riti: “Inama yarangije ubutumwa bwa SAMIDRC ndetse inafata umwanzuro wo gukura Ingabo za SAMIDRC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu byiciro.”
Muri iyo nama, hari abakuru b’ibihugu na za guverinoma cyangwa ababahagarariye barimo:
Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe (Umuyobozi Mukuru wa SADC)
Umwami Mswati III wa Eswatini
Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar
Perezida João Lourenço wa Angola
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi
Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia
Icyemezo cyo gucyura izi ngabo zoherejwe muri RDC kitezweho kugira ingaruka zikomeye ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Afurika yo Hagati.
Mukanyandwi Marie Louise