Samia Suluhu Hassan amaze kurahirira kuba perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’iki gihugu.
Mama Samia abaye perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w’umugore uyoboye iki gihugu,mu cyumba cyuzuyemo abantu benshi yarahiriye kuyobora iki gihugu . Umuhango wanatambutse ubwo wabaga kuri televiziyo y’igihugu.
uyu wari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, ubu agiye gusimbura Perezida John Magufuli wapfuye ku wa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by’umutima. Yahise atambuka guca imbere y’akarasisi ka gisirikare, nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’iki gihugu.
Ubu ni nabwo bwa mbere mu mateka ya Tanzania ipfushije Perezida akiri ku butegetsi, uwari umwungirije akamusimbura.
Reba video hano:
N. Aimee