Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sénégal : Perezida Macky Sall yasabye ko Zimbabwe ikurirwaho ibihano

Sénégal : Perezida Macky Sall yasabye ko Zimbabwe ikurirwaho ibihano

Macky Sall, muri iki gihe unayoboye umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA), yavuze ko ingamba Zimbabwe yafatiwe zirimo guhuhura akababaro k’abaturage.

Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) biracyagumishijeho ibihano kuri Zimbabwe. Ibihano byafashwe birimo ibyibasira abantu ku giti cyabo ndetse n’ibyibasira za kompanyi – muri abo bantu hakaba harimo na Perezida Emmerson Mnangagwa.

Urubuga  africafeeds.com  dukesha iyi nkuru, ruvuga ko  Amerika na EU bivuga ko nta ntambwe yatewe muri icyo gihugu ku mavugurura muri demokarasi no ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, hamwe no kuba hari inzitizi ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu myaka mike ishize, ubukungu bwa Zimbabwe bwibasiwe n’amakuba akomeye yo mu rwego rw’ubukungu, harimo nk’ibihe byaranzwe no guta agaciro cyane kw’ifaranga ryayo – ariko nta gihamya nini ihari yerekana ko ibyo byatewe n’ibihano yafatiwe.

Perezida Sall yabaye umutegetsi wa mbere w’Afurika ugejeje ijambo kuri iyo nteko rusange ya ONU.

Yashishikarije akanama k’umutekano ka ONU gucyemura intambara zo muri Afurika mu buryo bumwe n’uko kabigenza ku zindi ntambara.

Yanasabye ko habaho amavugurura muri ako kanama, yatuma ibihugu binyamuryango byose birushaho kukibonamo, bishobotse Afurika na yo igahabwa umwanya uhoraho muri ako kanama.

Sall yanasabye ko Afurika ihabwa umwanya mu itsinda ry’ibihugu bikize ku isi rya G20.

Kuri uyu wa gatatu, abandi bategetsi bo muri Afurika bitezwe kugeza ijambo kuri iyo nteko rusange ya ONU, kuri uyu munsi wayo wa kabiri.

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here