Home AMAKURU ACUKUMBUYE Shampiyona y’u Rwanda ya primus National league yongeye guterwa ipine

Shampiyona y’u Rwanda ya primus National league yongeye guterwa ipine

Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda primus national league igeze ku munsi wayo wa 21, hamaze kuba hatangazwa igihe izahagararira ndetse n’ikizayihagarika cyamenyekanye.

Umunsi wa 24 wagombaga gukinwa ku itariki ya 17 na 18, Werurwe wamaze kwegezwayo hanatangazwa igihe uzakinirwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryatangaje ko uyu munsi wa 24, utazaba kubera umukino w’umunsi wa 3, w’amajonjora y’igikombe cya Africa.

Muri uyu mukino uteganyijwe hagati ya tariki 18 na 20, Werurwe. U Rwanda ruzaba rucakiranamo na Benin muri Benin, mu ijonjora ry’igukombe cya Africa.

Imikino u Rwanda rwari rwakinnye muri iri jonjora ntago rwitwaye neza, dore ko rwanganyije na Mozambique muri Africa y’epfo, rutsindwa na Senegal muri Senegal.

Wakanda hano ugasura n’izindi nkuru zacu

Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yakwitwara neza mu mikino isigaranye hari amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Africa nyuma y’imyaka 20.

Amavubi aheruka kwitabira igikombe cy’africa mu mwaka wa 2004.

Hatangajwe ko igihe uyu mukino wa shampiona uzakinirwa ari hagati ya 21 na 23 Mata.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here