Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Sinagiye ku butegetsi ku ngufu, naratowe.” Perezida Kiir

“Sinagiye ku butegetsi ku ngufu, naratowe.” Perezida Kiir

Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir yavuze ko hari abantu bashaka gukoresha uburyo buhabanye n’itegeko nshinga ngo bamukure ku butegetsi , bamushinja kubugundira.  Ibi bikaba ari ibintu avuga ko afata nk’umwanda.

Perezida Kiir akaba yahishuye ko abo bashaka gufata intwaro ngo bamuvaneho mu buryo bw’intambara n’ihohotera ari bo bamwongerera igihe cyo kuguma ku butegetsi.

Yagize ati: “ndagira ngo mbabwire ko kuguma ku butegetsi atari icyifuzo cyanjye. Abanteye kubugumaho ni abo bahagaritse amahoro mu gihugu bigatuma abantu batitabira amatora. Ihohoterwa ntiryazana impinduka muri Sudan y’Epfo.”

Ibi yabiyatangaje nyuma y’uko mu cyumweru cyashize, ishyaka rihurije hamwe urubyiruko ryo muri icyo gihugu ryitwa “the Red Card Movement” ryatangaje ku mugaragaro ko rigiye gurwanya Perezzida Kiir n ingoma ye yananiwe kugarura amahoro arambye n’umutekano mu gihugu.

Iri tsinda rikaba rishinja ubutegetsi bw’i Juba kugira ruswa akarande, guhonyora uburenganzira bwa muntu no kwica impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abandi bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kiir.

Perezida akaba yasabye abarwanya ubutegetsi bwe gukoresha itegekonshinga  n’ubundi buryo bwose buciye muri demokarasi kugira ngo bamuhirike ku butegetsi.

Ngo abadashaka kugana inzira ya demokarasi ni bo batuma Kiir aramba ku butegetsi

 

Yakomeje agira ati: “icyazana impinduka nziza ni amatora maze abantu bagategura amashyaka yabo bakanemera guhangana mu matora. Sinagiye ku butegetsi ku ngufu, naratowe. Twahanganye mu matora maze SPLM iratsinda. Ni yo mpamvu aba bantu bakwiriye gushyira imbunda hasi, tukajya mu matora. Kandi nibatorwa, nzabaha karibu, mbahe n’ubutegetsi nuko ngende.”

Ibikorwa by’urubyiruko birwanya ubutegetsi buriho bikaba byari  biteganyijwe  gutangira kuri uyu wa gatatu. Nyamara, guverinoma yakwirakwije abasirikare impande zose kugira ngo bahagarike imyigaragambyo.

Perezida Salva Kiir avuze ko kumukuraho binyuze mu ntambara cyangwa ubundi buryo budakurikije itegekonshinga ari umwanda, mu gihe mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na we aherutse gutangaza ko ibitekerezo byo kumuvana ku butegetsi bitwaje ko ashaje ari ubucucu.

 

Twiringiyimana Valentin

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here