Home AMAKURU ACUKUMBUYE SITADE PEREZIDA WA KENYA ARI BURAHIRIREMO YUZUYE 5h00

SITADE PEREZIDA WA KENYA ARI BURAHIRIREMO YUZUYE 5h00

Sitade perezida wa Kenya mushya William RUTO ari burahiriremo yafunguwe saa cyenda z’urukerera kugira ngo abashaka gukurikirana umuhango binjire, ariko byageze saa kumi n’imwe yamaze kuzura.

Sitade Moi International Center izwi cyane ku izina rya Kasarani Stadium, niyo iri buberemo umuhango wo kurahira, ikaba ijyamo abantu 60.000 bicaye neza, ikaba yamaze kuzura kuva saa kumi n’imwe nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu cya Kenya. Biteganijwe ko abashyitsi batangira  kuhagera kuva saa yine n’igice (saa tanu n’igice za hano), hanyuma umuhango nyirizina ukaza gutangira saa sita za Kenya, ni ukuvuga saa saba isaha ya Kigali.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, ni bwo ibiro by’umukuru w’igihugu muri Kenya byatangaje ko umuryango wa Perezida ucyuye igihe Uhuru KENYATA wakiriye umuryango wa Perezida watsindiye kuyobora Kenya wa William RUTO, maze bagatambagizwa urugo rw’umukuru w’igihugu mu rwego rwo gukora kimwe mu bikorwa byo guhererekanya ubutegetsi.

Umuryango wa Kenyata wakira uwa William Ruto.

Uwo munsi w’ejo kandi nibwo bwa mbere nyuma y’amatora, Perezida Kenyata yashimiye uwari visi perezida we ku nsinzi yakuye mu matora yo kuyobora igihugu mu ijambo rya nyuma yavugiye muri urwo rugo nka Perezida wa Repubulika. Biteganyijwe kandi ko umuryango wa Perezida RUTO ugomba guhita wimukira muri iyo ngoro y’umukuru w’igihugu wa Kenya iri i Nairobi mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Biteganyijwe kandi ko uwo muhango w’irahira uzitabirwa n’abaperezida bagera kuri 20, barimo Perezida Paul Kagame we wamaze kuhagera ku ikubitiro, ndetse na Perezida w’u Burundi nawe ibiro bya perezidanse y’u Burundi byamaze kwemeza ko nawe ajyayo.

Perezida Kagame asuhuzanya na William Ruto.

Tubibutse ko Perezida wa Repubulika y’u Burundi ariwe uyoboye ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba (East African Community).

Tubibutse ko aya matora arangiye muri Kenya ko yabayemo kutumvikana kw’abari bahanganiye intebe y’ubutegetsi babiri bakomeye, aribo William RUTO na Raila Odinga, aho Odinga yanze kwemera ko yatsinzwe maze hakitabazwa urukiko rukuru rwo muri icyo gihugu. Rwaje gushimagira ko RUTO ariwe watsinze amatora bidasubirwaho, ku itariki ya 5 Nzeri, ku majwi ye 50,49% mu gihe uwo bari bahangaye wari unamaze kwiyamamariza iyo ntebe ku nshuro ya 5 ariwe Odinga we yari afite amajwi 48,85%.

Titi Léopold

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here