Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sobanukirwa igihe ugomba guhindurira matora (matelas)

Sobanukirwa igihe ugomba guhindurira matora (matelas)

Matora cyangwa igodora ni ikimwe n’ibindi bintu byinshi, igira igihe runaka iba itacyujuje ubuziranenge, cyangwa yashaje, bikaba ngombwa ko ihindurwa. Hari ibimenyetso runaka rero byerekana ko igihe kigeze cyo kuyihindura.

Matora itandukanye na Zahabu, cyangwa ibindi bintu bidasaza. Matora mu gihe runaka irasaza ugasabwa kuyihindura kugira ngo amajoro yawe akomeze kukubera igihe cyo kuruhuka n’umunezero, bitaba ibyongibyo, amajoro yawe ukayagira ay’umuruho n’uburibwe ndetse no kubihirwa ndetse n’ibitotsi byawe n’inzozi bikaba bibi.

Kumenya igihe cyo guhindurira matora ni kimwe, ariko hari n’ibimenyetso simusiga bikwereka ko igihe kigeze cyo guhindura matora yawe, kandi ni byiza ko wumvira ibi bimenyetso. Uyu munsi Ubumwe.com bwifashishije urubuga lematelas365 bwabateguriye byinshi kuri ibi.

Muri rusange matora imara igihe kingana iki ?

Abashakashatsi bagaragaza ko igihe matora igomba kumara ari imyaka icumi( iki nicyo gihe kinini). Bingana n’amasaha 30000 umuntu aryama, bingana n’amajoro 4300 tubariye nibura ku masaha 7 umuntu asinzira.

Ariko icyo ni ikigerewranyo birumvikana. Ibi byose bijyana n’ubwoko bwa matora ndetse n’ibikoresho ikozemo, kuko hari izisaza vuba bitewe n’ibyo ikozemo. Gusa izikomeye cyangwa izikoze mu bikoresho biramba igihe ni imyaka 10. Uburiri bwacu ni hamwe mu hantu tumarana igihe kinini, hagati y’amasaha 7 n’8 yo gusinzira. Birakwiye rero ko aho hantu tugomba kuhitaho dugahitamo matora ikozwe mu buryo bwiza kandi ishobora kuramba.

Uko wamenya ko koko igihe kigeze cyo kuba wahindura matora yawe .

Iyo televiziyo yawe yanze kwaka umenya ko yashaje, cyangwa yapfuye, Iyo telefone yawe itari guhamagara cyangwa kwitaba, cyangwa ikaba igaragaza ibindi bibazo, umenya ko yapfuye cyangwa yashaje. Iyo imodoka yawe yatangiye kugenda neza nk’uko igomba kubikora, umenya ko yashaje cyangwa yapfuye. Ariko se matora yawe yo ni gute umenya ko ikenewe guhindurwa ?

Igihe matora imara twavuze ko giterwa n’ibintu byinshi bitandukanye, ariko rero ugomba kwitondera ibi bimenyetso bikurikira :

  • Matora yawe itangira gutebera cyane, waba unicayeho cyangwa ucyurira ukumva winjiye cyane ugeze kure.
  • Itangira gutakaza imbaraga zayo,kuburyo ubona itagifite umubyimba nk’uko yahoze.
  • Buri mugoroba ugiye kuryama biba ari umwanya wo kwishima.Le
  • Ninjoro iyo muryamanye n’undi muntu, iyo anyeganyeze gato nawe agomba kugukangura kuko matora nta reme iba igifite, ntabwo iba iringaniye.
  • Mu gitondo uba wiyumva umeze nk’umuntu wakoze urugendo n’igikamyo kinini gitunda amabuye.
  • Nta buryohe uba ufite bwo kujya mu buriri bwawe, kuko iyo uraye kwa mugenzi wawe uba wumva waraye neza kurushaho.
kanda hano usome indi nkuru bifitanye isano Dore igihe ugomba guhindurira amashuka, ugasasa ayandi :

Ibi bimenyetso bimeze nk’ibimenyetso by’uburwayi, ubonye muri byo kimwe cyangwa bibiri biba bitarakangana cyane. Ariko ubibonye hafi ya byose menya ko matora yawe yageze ku musozo wo gukoreshwa.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here