Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sobanukirwa itandukaniro n’ihuriro ry’uwihayimana n’undi muntu usanzwe. By Pastor Basebya Nicodème

Sobanukirwa itandukaniro n’ihuriro ry’uwihayimana n’undi muntu usanzwe. By Pastor Basebya Nicodème

Abantu benshi bakunda kugwa mu kantu iyo babonye umwe mu bihayimana, yaguye mu ikosa, cyangwa yagize umwifato runaka bamwe batatekereza ko yagira bitewe n’uko baba bamutekereza. Ndetse akenshi bigakwirakwizwa hirya no hino abenshi babitangarira. Mbese ibi byaba biterwa n’iki?

Muri iki cyumweru ndagira ngo dutekereze kubantu bakunda kudufasha mubyo twita iby’umwuka (spiritually) n’ubwo kandi ibihe bimwe na bimwe banadufasha muburyo bw’umubiri (physically). Aba bantu bamwe babita “ABIHAYIMANA.” Muri abo twavugamo abayobozi b’amadini n’amatorero nk’abapasiteri, abapadiri, abashehe n’abandi nkabo. Nibyo aba bantu barafasha cyane kandi bakwiye kuba abihaye Imana koko, nubwo rimwe na rimwe ntabyera ngo de.

Abihaye Imana nibazako bisobanuye ko ubuzima bwabo n’imirimo yabo bayeguriye Imana bityo akaba inyungu bashyize imbere ari iz’Imana bakorera mbere y’uko bita kunyungu zabo bwite cyangwa iz’abo bayoboye. Simvuze ko batakwita kunyungu zabo bwite cyangwa kuz’abo bayoboye ahubwo ikibanze mubyo batekereza, bateganya, kandi bakora buri munsi ni ugushyira imbere icyatuma Imana yubahwa muri rubanda bigatuma ubwami bwayo bwamamara bugakwira ku isi.

Nk’uko Yesu yabivuze mu isengesho yigishije abigishwa be aho agira ati: “Nuko musenge mutya muti: Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi nk’uko bibaho mu ijuru” (Matayo 6:9-10).

Abantu rero twakwibaza tuti, mbese abatuyobora ku Mana, bakadufasha murugendo rwacu rw’iby’umwuka, bakatwigisha kubaha Imana na bagenzi bacu, aba ni abantu basanzwe kimwe natwe twese? Kuko jye ndi umupasitori, reka mvuge kumupasitori kugira ngo ntaza kugira uwo mbangamira mumyemerere n’imyumvire ye bwite. Mbese umupasitori ni umuntu usanzwe nkatwe twese?

Kuruhande rumwe ndavuga nti yee, umupasitori ni umuntu usanzwe nkatwe twese ariko kurundi ruhande ntabwo ari umuntu usanzwe nkatwe twese. Ndashaka kuvuga iki? Mukuvuga ko umupasitori ari umuntu usanzwe nkatwe twese ndashaka kuvuga ko nawe ari umuntu waremwe afite kamere ya muntu, si ikimanuka cyangwa umumarayika. Afite amarangamutima n’ibyifuzo nk’iby’umuntu uwo ariwe wese kandi akeneye kubaho, kurya, kwambara, kugira aho aba, kwishimisha n’ibindi byangombwa nkenerwa umuntu uwo ariwe wese akenera. Umupasitori si umuntu wageze muyindi si aracyari ku isi ituwe n’abantu. Isi ifite ibyiza byinshi n’ibibi byinshi. Ni umuntu nawe ufite umubiri wababara cyangwa ukishima bitewe n’ibihe arimo. Muburyo bw’umubiri umupasitori asangiye gupfa no gukira n’abandi bantu bose bakiriho batuye ku isi.

Aho umupasiteri anyuraniye n’abandi bantu bose nuko we yatoranijwe n’Imana kuyivugira no kuyimenyekanisha kandi nawe akabyemera bityo bikaba bimusaba kugira imibereho, imitekerereze, n’imikorere inyuranye cyane n’iy’abandi bantu bose nubwo basangiye byose biranga umuntu. Ndizera ko aya magambo Pawulo yandikiye Abikorinto yayavuze kuri aba bihaye Imana (abapasiteri) aho agira ati “Ni cyo gituma tuba intumwa mucyimbo cya Kristo, ndetse bisa naho Imana ibingingira mutwe” (2 Abikorinto 5:20). Umupasiteri rero murundi ruhande afite inshingano yo kuba intumwa y’Imana mubantu. Aha niho mbona atandukaniye n’abandi bantu bose. Umupasitori ni umuntu wakagombye kuba yaratoranijwe n’Imana ubwayo nk’uko mu Isezerano rya Kera abatambyi bakoraga umurimo w’Imana Imana ubwayo ariyo yabatoranije (mbivuze kuko hashobora kuba hari abapasiteri bitoranije cyangwa bashyizweho n’abantu gusa). Imana yabwiye Mose iti “Uziyegereze Aroni mwene so n’abana be, ubatoranye mu Bisirayeli kugira ngo ankorere umurimo w’ubutambyi” (Kuva 28:1)

“Uwiteka abwira Mose ati: Jyanana Aroni n’abana be na yamyambaro naya mavuta y’elayo yo gusiga, ….” (Abalewi 8:1). Biragaragara ko Imana ubwayo niyo yatoranije “Abatambyi” muri rubanda rwose rw’Abisirayeli ibaha inshingano zo gutambirira ibyaha kandi Uwiteka ubwe niwe wategetse uko bakwiye kwerezwa umurimo. Nibyo Mose niwe wabamurikiye rubanda ariko gutoranywa no guhabwa inshingano no kwerezwa umurimo amabwiriza yose yavaga ku Mana.

Ngereranije n’umupasiteri, nawe atoranywa muri rubanda rw’Abizera Kristo, akaba agaragarwaho n’impano y’Umwuka Wera yo kuba “Umwungeri” nk’uko tubisoma mu Abefeso 4:11 ahavuga ngo “nuko aha bamwe kuba …n’abandi kuba abungeri n’abigisha.” Nk’uko Pawulo yabahuguye bashakwaho kugaragaraza ubunyangamugayo n’umurava mumikorere (1 Abakorinto 4:1-2). Pawulo akomeza agira ati “Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo. Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo …” (2 Abakorinto 6:3-4). Ndizera ko aya magambo abwirwa “Abihayimana.”

Umupasiteri rero atoranywa (ahamagarwa) n’Imana, ariko itorero akoreramo niryo rimumenyaho umuhamagaro rikawemeza kumugaragaro rimuha inshingano. Iyo atoranijwe kuba “umupasitori” ntabwo bimugize umumarayika ariko agomba kuba icyitegererezo cy’abandi bizera n’abatizera bose. Kuberako ashakwaho kuba BANDEBEREHO niyo mpamvu usanga akenshi ikintu cyose kimubayeho naho kaba agakosa gato kamugaragayeho, gahita kamamara kurusha undi mwizera uwo ariwe wese.

Ariko mbere yo kuvuga menshi no guca urubanza, dukwiye kwibuka ko uyu mupasiteri (uwihayimana) nawe ari umuntu nkatwe, nawe yizera nk’uko twizera, afite Umwuka Wera nk’uwabandi bose (ndavuga Abakristo), afite ibyifuzo nk’ibyo undi muntu wese afite, icyo asumbije abandi bose nuko we yatoranirijwe kuba icyitegererezo, kuba urugero rw’abandi m’ukwizera, m’urukundo, mukuvuga ukuri, no mumirimo myiza ifasha abantu kuyoboka no kubaha Imana.

Kubw’uko yahawe kuba indongozi, amaso yose niwe ahanzeho haba mu itorero no hanze yaryo. Ubundi tuvuga ko umupasitori cyangwa uvuga ko yihaye Imana wese abaho nkutuye munzu y’ibirahure bibonerana, bityo icyo akora cyose kibonekera abantu bose.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here