Home AMAKURU ACUKUMBUYE Sudani: Impande zihanganye zemeye imishyikirano, imyigaragambyo irahagarara

Sudani: Impande zihanganye zemeye imishyikirano, imyigaragambyo irahagarara

Abayobora imyigaragambyo ibera muri Sudan biyemeje guhagarika imyagaragambyo nyuma y’uko igisirikare kiyoboye igihugu cyemeye kujya mu biganiro. Iki gisirikare kikaba cyarafashe igihugu nyuma yo guhirika uwari Perezida w’icyo gihugu Omar Al-Bashir. Abaturage bakaba barahise batangira imyigaragambyo isaba guhabwa kuyobora igihugu aho kuyoborwa n’igisirikare.

Uku kwemera imishyikirano kuje mu gihe umudipolomate wo muri Leta Zunze Ubumwe za America yagombaga gusura igihugu akumvisha igisirikare kiyoboye igihugu kumvikana n’abaturage bigaragambya.

Sudan yayobowe n’igisirikare nyuma y’ihirikwa ry’uwari Perezida w’icyo gihugu wavanywe ku butegetsi ku wa 11 Mata uyu mwaka, nyuma y’imyigaragambyo yari imaze amezi agera kuri ane yamagana ubutegetsi bw’igitugu yari amazeho imyaka igera kuri 30.

Nyuma y’iri hirikwa, abaturage biroshye ku birindiro by’igisirikare mu murwa mukuru Khartoum, bigaragambya basaba igisirikare ko cyabegurira ubutegetsi bw’iki gihugu. Inzego za gisirikare n’izishinzwe umutekano zagerageje kubatatanya, ku buryo ku wa 3 Kamena abenshi bahasize ubuzima.

Kuri iki cyumweru abigaragambyaga bakajije umurego kugeza ubwo ibikorwa by’ubucuruzi byafunzwe maze abaturage bifungirana mu nzu iminsi igera kuri itatu.

Abigaragambya kandi bashyize igitutu ku gisirikare ubwo bashyiraga hanze urutonde rw’abayobozi bagomba kuyobora igihugu ari na cyo cyatumaga bigaragambya. Intumwa ya Ministiri w’Intebe wa Etiyopia, Abiy Ahmed, yavuze ko imitwe yombi yemeranyije kwicara hasi bakaganira maze imyagaragambyo na yo igahagarara.

Abigaragambyaga na bo bivugiye ubwabo ko bahamagarira abaturage gukomeza imirimo yabo guhera kuri uyu wa gatatu.

Agashami k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kahamagarariye impande zombi gukomeza gukorana bashakira hamwe umuti urambye no kwirinda guhonyora uburenganzira bwa muntu, birinda guhungabanya abasivili.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here