Home AMAKURU ACUKUMBUYE Tanzania: Perezida yaburijemo ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge

Tanzania: Perezida yaburijemo ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge

Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya,Samia Suluhu Hassan, yanze ko ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bizaba, aho yagaragaje ko amafaranga yo gukora ibi birori yakora indi mirimo.

Umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzaniya uzaba kuwa gatanu w’iki cyumweru. Ingengo y’imali yari kuzawugendaho ingana n’amadolari 445,000, Perezida Suluhu yategetse ko aho kuyakoresha ibirori bihenze gutya, ahubwo ajya kubaka amazu y’amacumbi mu mashuri umunani.

Si ubwa mbere Guverinoma ya Tanzaniya ibikoze. Ubwa mbere byabaye ni 2015, ubwo  uwari umukuru w’igihugu icyo gihe,  nyakwigendera John Pombe Magufuli, yaburijemo ibirori, ingengo y’imali yabyo ayubakisha umuhanda mu mujyi wa Dar es Salaam. Mu 2020 nabwo yarongeye, amafaranga ayashyira mu bikorwaremezo by’ubuvuzi. Ibi bikorwa byakozwe na Magufuli byakomeje kwibazwaho cyane ndetse binatuma benshi bamushimagiza ko ari umuyobozi mwiza ukunda igihugu cye n’abagituye, ntiyashimagizwa kandi gusa n’abaturage ba Tanzania, ahubwo n’abatuye ibindi bihugu baramushimye, ndetse banavuga ko Africa ikeneye abayobozi nkawe batekereza ku baturage kurusha uko bakwigwizaho imitungo badatekerereza abaturage cyangwa se ngo bakore ibyagirira abaturage akamaro.

Iyi nzira ya Magufuli rero, Madamu Samia Suluhu Hassan wamusimbuye ubwo yitabaga Imana kuya 17 Werurwe 2021, nawe yiyemeje kuyikurikiza maze aburizamo nawe ibirori byo kwizihiza ubwigenge bwa Tanzania kugirango amafranga yari kuzakoreshwamo yubakishwe ibyumba by’amashuri.

Umukuru w’igihugu ,Samia Suluhu Hassan, avuga ko amafaranga yo gukora ibirori yakora ibindi bikorwa bifite akamaro kurushaho.

Umunsi w’ubwigenge bwa Tanzaniya, utandukanye n’uw’isabukuru y’ivuka rya Tanzaniya witwa “Tanzania Union Day”. Ariko yombi ni iminsi mikuru ikomeye kandi y’ikiruhuko. Umunsi w’ubwigenge wibutsa isabukuru y’ubwigenge bwa Tanganyika, yari koloni y’Abongereza. Yabubonye ku itariki ya 9 y’ukwa 12 mu 1961. Ni wo uzwi nka “Independence Day”. Naho Union Day ukomoka ku bwiyunge bwa Tanganyika na Zanzibar, byabyaye Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa kane 1964.

Amasezerano yo kwishyira hamwe no gukora igihugu kimwe yashyizweho umukono na perezida wa mbere wa Tanganyika, Julius Nyerere, na perezida wa mbere wa Zanzibar, Abeid Karume, ku itariki ya 22 y’ukwa kane 1964. Yagiye mu bikorwa amaze kwemezwa burundu n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi ku itariki ya 26 y’ukwa kane 1964. Nyerere yahise aba perezida wa mbere w’igihugu gishya, Tanzaniya, naho Karume aba visi-perezida wa mbere wacyo.

Reka tubonereho kwifuriza abaturanyi bacu ba Tanzania umunsi mwiza w’ubwigenge uteganyijwe kuri uyu wa gatanu n’ubwo nta birori biteganyijwe ariko ntibizabuza uwo munsi kuba.

 

Titi Leopold 

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here