Home AMAKURU ACUKUMBUYE Tanzania : Umugore arashinjwa kwiyicira umwana yarangiza akamurya

Tanzania : Umugore arashinjwa kwiyicira umwana yarangiza akamurya

Umugore wamenyekanye ku mazina ya Christina Mlwa w’imyaka 38 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Mavanga mu Karere ka Ludewa,mu gace ka  Njombe, arashinjwa kwiyicira umwana we Joseph Gumbilo w’imyaka 4,ufite ubumuga yarangiza ingingo ze akazirya nk’inyama.

Uwari ahagarariye Komiseri wo mu Karere ka Ludewa, Andrew Tsere, yavuze ko nyuma yo kwumva aya mahano yabaye byahise biba ngombwa ko yihuta akagera aho aya mahano yabereye,  avugana n’umugabo umwe wemezaga ko yasanze uyu mugore yiyiciye umwana we, yarangiza ingingo zimwe akazirya izindi akazijugunya mu ishyamba izindi mu musarani.

Aya marorerwa yahungabanyije cyane abayobozi bose abashinzwe umutekano nk’uko byagarustweho na Komiseri W’aka gace ka Njombe, Christopher Olesekile. Yahise atumiza hutihuti abayobozi bose ababwira kwegera abaturage bakareba uko hakazwa umutekano ndetse no gukumira impfu nk’izi.

Mu rundi ruhande yasabye police gushaka ibimenyetso byihutirwa, hanyuma uyu ushinjwa akagezwa mu butabera agakurikiranwa. Itegeko ryo muri iki gihugu buvuga ko burimuntu afite uburenganzira bwo kubaho, hatitawe ku bumuga ubwo aribwo bwose yaba afite.

Mu gihe yabazwaga n’ubuyobozi bwa Police uyu mugore wagaragaraga nawe nk’ufite uburwayi bwo mumutwe, yiyemereye ko koko yishe uyu mwana yarangiza akamutemaguramo ibice, bimwe akabirya, ndetse aniyemerera ko hari bimwe yari agifite(harimo agahanga n’amaguru) ibi byateye ubwoba uwabyumvaga wese ndetse bamwe ukabona babuze n’umwifato. Ariko Komiseri avuga ko byoroshye kubona ibimenyetso no gukurikiza ubutabera.

Umugabo we Daniel Gumbilo, yatangaje ko ataribwo bwambere uyu mugore agambirira gukora ubwicanyi nk’ubu kuko yavuze ko no mumyaka yashize nabwo yashatse kwiyicira akana k’akanyeshuri, icyogihe abaturanyi barahagoboka bakiza uwo mwana.

Undi muyobozi wa police yo muri aka gace Njombe, Hamisi Issa yavuze ko abashinzwe umutekano bakomeza gukurikirana ndetse n’uwakoze aya mahano, agahanwa akurikije uburemere bw’icyaha.

Ku ruhande rw’umudugudu wa Mavanga, Bounty yatangaje ko koko igikorwa cyabaye ndetse n’ibimenyetso bigaragara ubwo ategereje ibyo abamukuriye bazategeka gukora.

Yagize ati : « Nibyo koko igikorwa kiri aho kigaragara, abankuriye bavuze ko bagiye kureba vuba ikigomba gukorwa. Ubwo ndategereje icyo bazambwira gukora nicyo nzakora »

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here