Home AMAKURU ACUKUMBUYE Trump yatangije urubuga rwe rushya rw”itumanaho

Trump yatangije urubuga rwe rushya rw”itumanaho

Donald Trump yatangije urubuga rushya rw'”itumanaho”, ruvuga ko ruzatangaza “ibivuye ako kanya ku meza” y’akazi y’uyu wahoze ari Perezida w’Amerika.

Bwana Trump yirukanwe n’urubuga rwa Twitter ndetse ahagarikwa kuri Facebook na YouTube, nyuma y’imidugararo yatejwe n’abamushyigikiye yabereye ku nyubako y’inteko ishingamategeko y’Amerika mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Kuva icyo gihe, uyu wahoze ari Perezida yasohoraga amatangazo agenewe abanyamakuru – ubu azajya asohoka kuri urwo rubuga rwe rushya.

Abakoresha urwo rubuga bazashobora gukunda ibyo yatangajeho – banabisangize abandi kuri konti zabo za Twitter na Facebook.

Bwana Trump yatangije uru rubuga habura umunsi umwe ngo inama nkuru y’ubugenzuzi ya Facebook ifate icyemezo niba yamwirukana burundu kuri Facebook.

Mbere, Jason Miller, umujyanama mukuru wa Bwana Trump, yari yavuze ko hari urubuga rushya rugiye gutangizwa.

Mu kwezi kwa gatatu, Bwana Miller yagize ati: “Uru rubuga rushya ruzaba ari runini”

Ariko ku wa kabiri, Bwana Miller yatangaje kuri Twitter ko urwo rubuga rushya atari urubuga nkoranyambaga nkuko yari yarabyamamaje mbere.

Yagize ati: “Tuzatangaza amakuru y’inyongera muri urwo rwego [rw’imbuga nkoranyambaga] vuba aha cyane”.

Amakuru avuga ko urwo rubuga rwubatswe na kompanyi y’ikoranabuhanga Campaign Nucleusyashinzwe na Brad Parscale wahoze akuriye ibikorwa byo kwamamaza Bwana Trump.

Ibyatangajwe byinshi kuri urwo rubuga bisubiramo ibivugwa byagaragajwe ko bitari ukuri byuko amatora ya perezida w’Amerika yo mu mwaka ushize yabayemo uburiganya.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu, ku isaha ya saa cyenda (15h) mu Rwanda no mu Burundi, inama nkuru y’ubugenzuzi ya Facebook itangaza icyemezo cyayo niba yakwirukana burundu Bwana Trump kuri urwo rubuga.

Mu gihe yaba yemerewe gusubira kuri urwo rubuga, Facebook yaba ifite igihe cy’iminsi irindwi ngo ibe yasubijeho konti ye.

YouTube yavuze ko izasubizaho konti ya Bwana Trump mu gihe inkeke y'”urugomo nyarugomo” izaba yagabanutse.

Twitter, aho Bwana Trump yari afite abamukurikira bagera kuri miliyoni 88, yavuze ko yamwirukanye burundu kuri urwo rubuga.

Umuvugizi wa Twitter yabwiye BBC ati: “Muri rusange, gusangiza ibivuye ku rundi rubuga biremewe mu gihe cyose bitarenze ku mategeko ya Twitter”.

N. Aimee

Src: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here