Home IYOBOKAMANA “Turakataje mu gukora umurimo twahamagariwe” Korari Elayono

“Turakataje mu gukora umurimo twahamagariwe” Korari Elayono

Korali Elayono yo muri ADEPR Remera I Kigali, igeze kure imyiteguro y’igiterane cyo kubwiriza abatarakira Kristo, kizabera mu Karere ka Rwamagana muri Paruwasi ya Muyumbu, Umudugudu wa Murehe.
Elayono n’imwe muri Chorale zimaze iminsi zishyize hanze indirimbo nshya kandi zikunzwe na benshi zirimo Umusaraba na Gusenga Kwawe. ubuyobozi bwayo bwadutangarije byinshi kuri uru rugendo ruzakorwa ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019.
Mu kiganiro twagiranye na Emmanuel Kwizera ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Chorale Elayono, yatangaje ko uru rugendo ari urw’ivugabutumwa.
Yagize ati “Mu by’ukuri Bibiliya itugaragariza ko ku bwakavukire na kamere yacu twari dupfuye kubw’ibyaha byacu. Natwe turashima umwami Yesu  waduhaye Ubuntu dushikamyemo, tuva mu isayo y’ibyaha twahozemo.”
“Korali yacu rero twateguye iki giterane cy’ububyutse ku Muyumbu ngo dutangirireyo, ibi biterane ngarukamwaka byo  kubwiriza abantu benshi batarakizwa. Kandi turahamya ko iri Vugabutumwa rizahindura abakiri mu busambanyi, abarozi n’abaterekera, abasinzi, abanywa itabi n’urumogi, abarara barwana mu ngo, abo bose bakiri imbata za Satani bakakira Kristo.
Yakomeje agira ati “Nk’uko nabivuze haruguru, buri mwaka turifuza kujya dukorera iki gikorwa nka Chorale dufatanije n’Abaterankunga bacu ahantu hatandukanye. Kuko usanga hari ababyeyi bacu, abavandimwe cg urungano, baba bataramenya inzira y’agakiza. Rero gukizwa kwabo ni ikamba ryacu.
Yatubwiye kandi ko Umwigishwa w’ijambo ry’Imana azaba ari Pasiteri Munezero, hakazanaririmbamo andi makorari yo ku mudugudu wa Murehe kuri iyi tariki ya 21 Nyakanga 2019  guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’ ebyiri z’umugoroba.
Hanatangajwe ko iki giterane kizakorerwa ahantu hisanzuye mu rwego rwo korohereza abazumva ubutumwa bwiza.
Nd. Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here