Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Twabasabye kwirinda Ebola kandi babikora neza. Ubu turabasaba kwirinda iki cyorezo gishya”...

“Twabasabye kwirinda Ebola kandi babikora neza. Ubu turabasaba kwirinda iki cyorezo gishya” Ministri w’ubuzima Dr Diane Gashumba

Mininstri w’Ubuzima Dr.Diane Gashumba yasabye abanyarwanda kwirinda icyorezo cyabonetse mu gihugu cy’Ubushinwa cyiswe 2019-nCoV nk’uko bamaze iminsi bakangurirwa kwirinda icyorezo cya Ebola kandi bakaba barabikoze neza.

Ibi yabigarutseho muri uyu mugoroba mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yagarutse kuri iyi ndwara iri mu gihugu cy’Ubushinwa gikoreshwa n’umubare munini w’abanyarwanda bakora ibijyanye n’ubucuruzi.

Mu magambo ye yagize ati: « Iyi ni Virus itera indwara imeze nk’iyo twebwe dukunda kwita gripe, ariko ikaze kuburyo yanavamo n’umusonga. Igaragazwa n’ibicurane,inkorora , gucika intege n’umuriro mwinshi. Ni Virus nshyashya kuburyo abantu bakiyigaho.”

Iyi ndwara yatangiriye mu mujyi wa Wuhan imaze kwandura n’abagera kuri 296 ihitana 4. Iyi ndwara yatangajwe bwa mbere ku Itariki 31 Ukuboza 2019, ubwo yagaragaye mu isoko bacuruzamo ibikomoka mu inyanja. Ubwo hahise hafatwa ingamba  n’umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe ubuzima wo guhita bafunga iri soko kugira ngo hakumirwe ikwirakwizwa.

Dr. Gashumba akomeza avuga ko ntakindi basaba abanyarwanda uretse kwirinda. Yakomeje agira ati: “Ntakindi dusaba abanyarwanda uretse kwirinda, mu gihe ukorora ukamenya ko turiya dutonyanga twa mazi tutageze ku muntu ukwegereye, kuba utakora mu bimyira kuko yanduye yakwanduza. Mbese ni ukugira isuku cyane cyane tugakunda gukaraba intoki.”

Yakomeje avuga ko ubu bamaze kugirana ibiganiro n’ibigo bitwara abantu cyane cyane ingendo zo mu kirere kugira ngo habaye umuntu ugaragaza ibi bimenyetso bakaba bahita babivuga, ikindi ni udukoresho two kwipfuka ku munwa ndetse n’uturindantoki.

Ikindi ni ukubwira abanyarwanda, nkabagenda gutembera kuba babigabanyije, ariko cyane cyane muri uriya mujyi wagaragayemo iki cyorezo.

Dr Gashumba yakomeje avuga ko nta munyarwanda uri muri ako gace kagaragayemo iyo ndwara, ariko mu gihe yaba avuye muri iki gihugu akagaragaza ibimenyetso byavuzwe haruguru ko yakwihutira kubimenyesha no kwirinda guhura n’abandi.

Kugeza ubu nta kindi gihugu kiragaragaramo iyi ndwara. Ibimenyetso by’iyi virus harimo; umuriro, inkorora, kubura umwuka no guhumeka bigoranye.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here