Home AMAKURU ACUKUMBUYE Twibukiranye udushya twaranze igikombe cy’amahoro cyegukanywe na Rayon Sports.

Twibukiranye udushya twaranze igikombe cy’amahoro cyegukanywe na Rayon Sports.

Igikombe cy’amahoro cya 2022_2023 cyaranzwe n’udushya twinshi. Reka twongere twibukiranye utw’ingenzi muri two.

Igikombe cy’amahoro cya 2022-2023, cyatangijwe no kwikura muri iryo rushanwa kwa AS kigali isanganywe Igikombe cy’amahoro giheruka cya 2021-2022.
Nyuma ko tombora igena amajonjora y’ibanze itangajwe ikipe ya Gasogi united yahise yikura mu gikombe cy’amahoro itangaza ko ari ku bw’impamvu zitabaturutseho.

Tombora yijonjora yabaye hagitangazwa igikombe cy’amahoro uyu mwaka.

 

Perezida wa Gasogi united yagize ati “Amarushanwa akwiye kugendera ku mategeko ayagenga aho kugendera ku marangamutima y’abantu. FERWAFA yari yatumenyesheje ko tutazakina ijonjora ry’ibanze , babihindura ku munota wa nyuma, ntidukunda akajagari , nibakurikiza amategeko batumenyensheje twe turi tayali gukina.”

Gicumbi FC yabuze ku kibuga ivuga ko idashobora kwitabira umukino wagombaga kuyihuza na La Jeunesse mu gihe amasaha 48 yari atarashira ikinnye muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yo yatewe mpaga itaha ityo.

Nyuma y’aho, amakipe ya Espoir FC na Etoile de L’est nayo yikuye mu gikombe cy’Amahoro bitunguranye, bituma Esperence FC na Marine FC zikomereza bitabasabye kuvunika mu mikino ibiri.

Ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu Burengerazuba bw’igihugu mu karere ka Rusizi, yikuye mu Gikombe cy’amahoro bitewe n’amikoro adahagije aho bivugwa ko ishaka gushyira imbaraga muri shampiyona ngo itamanuka mu cyiciro cya kabiri gusa ntibyayikundiye kuko yamanutse .

As Kigali niyo yabimburiye andi makipe mu kuva mu gikombe cy’amahoro.

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda Bwana Muhire Henry yavuze ko amakipe yikuye mu gikombe cy’Amahoro nta mpamvu, avuga ko FERWAFA ishobora kuzayafatira ibihano ,ayo makipe harimo Gasogi united,Gicumbi FC,AS Kigali, Espoir FC na Etoile de L’est.
Nyuma yicyi cyiciro Tombora y’igikombe cy’amahoro 2023 muri 1/8 cy’irangiza amakipe yatomboranye muri ubu buryo.
IVOIRE OLYMPIC vs APR FC BUGESERA FC vs MUSANZE FC INTARE FC vs RAYON SPORTS
LA GEUNESSE vs KIYOVU SPORTSES
PERANCE FC  vs RWAMAGANA CITY
SUNRISE FC vs POLICE FC
RUTSIRO FC vs MUKURA VS
MARINE FC vs ETINCELEES FC.
Umukino ubanza warabaye maze umukino wo kwishyura wabyaye amahari hagati ya Rayon sports na Intare fc. Ku bw’impamvu z’ikibuga umukino wagombaga kubera i Muhanga wimuriwe i Bugesera. Uyu mukino waje gusubikwa ikipe ya Rayon sports igeze ku kibuga. Ibi byatumwe ikipe ya Rayon sports yikura mu gikombe cy’amahoro, nyuma yo kumvikana na Ferwafa iza kugarurwa mu gikombe cy’amahoro.

Intare fc yanze kongera gukina na Rayon sports, kugeza ubwo ibuze ku kibuga nyuma y’inama zitandukanye zari zagiye zihuza aya makipe.

Ferwafa yafashe umwanzuro ko intare iterwa mpaga, bityo Rayon sports ikomeza mu cyiciro gikurukira.

Rayon sports yakuyemo Police fc ku giteranyo cy’ibitego 6-4, ikuramo Kandi Mukura Victory sports et Loisure ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro naho hagaragaye ikindi cyatangaje abakunzi ba ruhago, aho haketswe kurogana hagati ya Apr fc na Rayon sports zari zahuriye ku mukino wa nyuma.

Umukino wakererewe igihe kingabna n’iminota 27′ kuko umukino wagombaga gutangira ku isaha ya saa 15:00′, watangiye ku isaha ya saa 15:27′. Umukino warangiye ikipe ya Rayon sports itsinze Apr fc igitego 1 kuri 0.

Abarayo bishyimiye ibyavuye mu gikombe cy’amahoro, banasohokera igihugu nyuma y’imyaka irenga itanu.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here