Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Budage : « Abanyarwanda muba muri iki gihugu murashoboye » Amb....

U Budage : « Abanyarwanda muba muri iki gihugu murashoboye » Amb. Igor Cesar

“Banyarwanda mutuye mu Budage murashoboye”, aya ni amagambo yagarutsweho na Ambasaderi Igor Cesar mu nama rusange y’abanyarwanda baba mu Budage, bibumbiye muri Diaspora nyarwanda mu Budage.

Inama rusange ya Diaspora nyarwanda mu Budage yabaye ku wa 22 Kamena 2019, ibera mu mujyi wa Mainz mu ntara ya Rhénanie-Palatinat mu gihugu cy’Ubudage. Inama yabaye umwanya mwiza wo kumurikira abari bateraniye aho ibikorwa bitandukanye diaspora nyarwanda yagiye igeraho, imishinga yakoze nko kubaka ibyumba by’amashuri ku bigo bitandukanye, gutera inkunga imishinga itandukanye y’abatishoboye mu Rwanda. Muri Iyo nama rusange kandi hatowe komitenyobozi nshya y’abazayobora Diaspora nyarwanda mu Budage mu gihe cy’imyaka itatu.

Bwana Tuyisabe Providence, wari ukiri umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ubwo inama yabaga, yashimiye abo bari bafatanyije kuyobora komite ya diaspora, ashimira kandi abanyamuryango muri rusange ubwitange, umurava n’ubufatanye batahwemye kumugaragariza mu gihe cy’ubuyobozi bwa komite yari abereye umuyobozi.

Komitenyobozi icyuye igihe: Uhereye iburyo : Tuyisabe Providence( umuyobozi), Musoni Vedaste( umuyobozi wungirije), Mukamurenzi Annonciata( Umwanditsi) na Kamegeli Ildephonse ( umubitsi).

Ambasaderi Igor Cesar, uhagarariye u Rwanda mu Budage, wari umushyitsi mukuru, yashimiye abanyarwanda batuye mu Budage, ku bw’ibikorwa byiza badahwema kugaragaza, haba mu kwiyubaka ubwabo ndetse no kubaka igihugu  cy’u Rwanda, ibi akaba yarabivuze ashingiye ku mishinga itandukanye nko kubaka ibyumba by’amashuri mu Rwanda, gutera inkunga no gufasha  amwe mu mashyirahamwe y’abatishoboye mu Rwanda mu rwego rwo guhindura imibereho yabo ngo irusheho kuba myiza.

Amb Igor Cesar kandi yashimiye abanyarwanda baba mu Budage ko barangwa n’ubumuntu, ati: “Ubumuntu bujyana n’ibikorwa, kwirenga wowe ubwawe ukagera aho ugirira akamaro abandi kandi ukitanga mu mikorere”.

Yasoje asaba abanyarwanda ko aho bari bose bafite inshingano zo kuba bambasaderi b’u Rwanda beza kandi bakarangwa n’ibikorwa byiza kuko buri muntu yibukirwa ku byo yakoze.

Ambasaderi Igor Cesar uhagarariye u Rwanda mu Budage,ubwo yaganirizaga Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Nyuma y’inama rusange hatowe komitenyobozi nshyashya igizwe na:

Umuyobozi wa Diaspora :  Musoni Vedaste

Umuyobozi wungirije :  Musabyimana Seraphine

Umubitsi/ushinzwe ubukungu :  Rudasingwa Martin

Umwanditsi:    Twiringire Happy

Ushinzwe uburinganire:  Mukangango Marie

Abashinzwe urubyiruko:   – Ngarambe Love

– Ingabire Clinton

Komitenyobozi nshya ya Diaspora nyarwanda mu Budage, uhereye iburyo : Musoni Vedaste( umuyobozi) Musabyimana Séraphine( umuyobozi wungirije), Twiringire Happy( umwanditsi) na Rudasingwa Martin( umubitsi).

Nyuma y’inama rusange ndetse no gutora komitenyobozi nshya, hari hateganyijwe irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe na Diaspora Nyarwanda mu Budage mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye inama ndetse no gusabana. Irushanwa ryitabiriye n’amakipe ane: Abiri y’Abanyarwanda, imwe y’Abanyakenya ndetse na FC Ente Bagdad y’i Mainz.

 

 

Kapiteni wa FC Ente Bagdad ahabwa igikombe

Irushanwa ryarangiye FC Ente Bagdag yegukanye igikombe naho ikipe imwe y’Abanyarwanda igizwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga kuri Kaminuza nkuru y’imyuga ya Kaiserslautern itwaye umwanya wa kabiri.

 

Mpano Yves Jimmy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here