Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Rwanda rugeze ku kigero cya 97% mu gukoresha ikoranabuhanga

U Rwanda rugeze ku kigero cya 97% mu gukoresha ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga rya interineti ni kimwe mu bifasha Abanyarwanda mu iterambere ryaba iry’ukuntu ku giti cye ndetse n’Igihugu muri rusange. Ibi byagarutsweho mu nama yateraniye mu Rwanda ku nshuro ya 10, kuri uyu wa gatanu, ivuga ku ikoranabuhanga rya murandasi yahuriwemo n’intumwa ziva mu bigo bya Leta, abikorera, abanyeshuri, n’abandi bafite aho bahuriye no gukemura ibibazo bikigaragara mu ikoreshwa rya interineti.

N’ubwo hari ahakigaragara ikibazo cya interineti igenda gacye cyangwa se ikanacikagurika, hagaragazwa icyizere mu gukemura icyi kibazo mu gihe gito.

Muvunyi Victor ni umukozi wa Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Ikoranabuhanga ryaduka. Avuga ko igihugu cyatangije gahunda nshya yo gushora  imari muri serivise za interineti kugira ngo irusheho kubyarira umusaruro abaturage n’igihugu muri rusange.

Muvunyi Victor ni umukozi wa Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Ikoranabuhanga ryaduka.

Yagize ati: “Ni  gahunda ivuga ikintu cy’ingenzi kirimo no kongera ubushobozi cyane cyane mu batanga serivise za interineti kugirango binjire mu isoko bahiganwe n’abandi barimo, ariko cyane tugashyiraho n’icyintu cyo kongeraho kubona ibikorwa bya interineti, ibiciro bya interineti biri kugabanuka, ndetse no kubona interineti idaguhinduka.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwitabira inama mpuzamahanga ya murandasi izabera muri Ethiopian, Ingabire Grâce umuyobozi wa RICTA (Ikigo gishinzwe izina ry’akadomo rw(. Rw) avuga ko bazerekana ibyo igihugu cyacu kigezeho, n’ibiri gukorwa ngo hasubizwe ibibazo bikigaragara.

Ingabire Grâce umuyobozi wa RICTA.

Yagize ati: “Ni inama izabera muri Ethiopia u Rwanda ruzitabira,  natwe nka RICTA turi muri bamwe bazitabira iyo nama, tuzajya kugaragaza ibyo u Rwanda rugezeho mu rwego rwa interineti. Ni byinshi bitandikanye turimo dukora kugirango tugeze kuri buri Munyarwanda wese abone interineti ashobore kuyikoresha kugira ngo ubuzima bwe bwa buri munsi bushobore guhinduka”.

Hon. Ingabire  Paula Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo mu ijambo yagejeje kubitabiriye inama kuri murandasi  avuga ko Internet ari imbarutso y’iterambere cyane ku gihugu nk’u Rwanda kiri mu nzira y’amajyambere, ibyorezo nka Covid-19 byasigiye umukoro Igihugu w’akamaro ka interineti mu kugeza ku baturage ibyo bakenera

Ati : “Ni ikibazo kijyanye  n’imbogamizi twese twahuye nazo mu cyorezo cya Covid-19 bakeneye cyane interineti no kubona ikora idacikagurika, kandi byatumye dusubiza bimwe mu bibazo byazanywe no guhangana n’iki cyorezo”.

Hon. Ingabire Paula Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Ni ku nshuro ya 10 iyi nama iteranye mu Rwanda aho bagaragaje ko muri Iyi myaka icumi ishize u Rwanda rumaze gukora byinshi, birimo nko kugera ku kigero cya 97% by’ahari interineti mu gihugu cyose, gutanga  no kwishyura serivise nyinshi hifashishijwe Ikoranabuhanga n’ibindi…

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here