Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Rwanda rwakiriye inama yiga ku mikoreshereze y’ingufu muri Afrika

U Rwanda rwakiriye inama yiga ku mikoreshereze y’ingufu muri Afrika

Iyi nama mpuzamahanga n’imurikabikorwa y’iminsi 3 yo mu rwego rw’ingufu, igamije kurebera  hamwe  ku iterambere  ry’imikoreshereze y’ingufu  muri Afurika no kumurika ibikorwa byitezweho kongera ingufu z’amashanyarazi  ku mugabane wa Afrika, bikaba  ari umwanya mwiza wo kwerekana ibikorwa byakozwe n’ibigo bitandukanye mu rwego rw’ingufu.

Ni inama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024 kugeza kuwa Gatatu tariki 6 Ugushyingo, 2024 igaruka ku mikoreshereze y’ingufu muri Afurika ndetse n’imurikabikorwa ryo mu rwego rw’ingufu (Energy) kuri uyu mugabane.

Yitabiriwe  n’abayobozi batandukanye barimo aba Ministri bafite mu nshingano zabo ibijyanye n’ingufu, ibigo bikomeye bikora ibijyanye n’ingufu, abantu b’ingeri zose barimo abifuza kumenya aho Afurika igeze mu gukwirakwiza amashanyara n’izindi ngufu zitangiza ibidukikije,  hakaba n’imurikabikorwa igaragaza aho amasosiyete mu by’ingufu ageze mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi ku mugabane wa Afrika.

Inama yitabiriwe n’ibyiciro byinshi bitandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Kabera Olivier ubwo yatangizaga iyi nama yagaragaje ko ari uburyo bwiza bwo guhura n’abashoramari.

Ati” Iyi nama iratubera  uburyo bwo guhura n’abantu batandukanye harimo abashobora gushora imari yabo mu bikorwa duteganya gukora mu myaka 5 iri imbere (NST2) biratubera ubushobozi bwo kuba twahura tukagira imishinga twumvikana dushobora gukorana”.

Mu Rwanda umubare w’abafite amashanyarazi ugeze kuri 80%, muri bo 57% bakoresha amashanyarazi afite ingufu yo ku muyoboro mugari, abandi bakoresha ingufu zirimo amashanyarazi ashingiye ku mirasire y’izuba.

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS