Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Rwanda rwongewe mu bihugu bishobora kujya muri Qatar nta Visa

U Rwanda rwongewe mu bihugu bishobora kujya muri Qatar nta Visa

Leta ya Qatar yongeye u Rwanda mu bihugu abaturage babyo bemerewe kujya muri iki gihugu bakahamara iminsi 30 badafite Visa.

Gahunda yo gufungura amarembo ku baturage b’ibindi bihugu bakoroherezwa kubona Visa bahageze, cyangwa bakayisaba nyuma y’igihe biba bigamije guteza imbere ubuhahirane, ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo bw’ibihugu.

Ikigo cya VisitQatar cyongeye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 46 abaturage babyo bashobora kwinjira muri Qatar badafite Visa, bakaba bayisaba mu gihe cy’iminsi 30, igihe gishobora kongerwa.

U Rwanda ruje rusanga ibindi bihugu 2 bya Afririka aribyo : Seychelles, South Africa  nibyo biri ku rutonde rw’ibihugu biri muri iyi gahunda ya Qatar yo korohereza abagana muri iki gihugu kubona Visa.

Ibisabwa ku banyarwanda muri iki cyemezo ni uko baba bafite ‘passport’ ifite nibura agaciro mu mezi atandatu, kuba bafite ‘ticket’ y’indege izabasubiza iwabo, no kuba berekana aho bazaba bari muri Qatar.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here