U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika iziga kubijyanye no guteza imbere ubuhinzi,(AGRF) ikaba igarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri ishize, ni inama izahuza abahinzi bo mu Rwanda bagahura n’abaturutse mu bindi bhugu cyane cyane urubyiruko rufite ibishya rwahanze bijyanye no guteza imbere ubuhinzi nk’uko byagarutswe mu kiganiro Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI ku bufatanye na AGRA bagiranye n’itangazamakuru.
Bamwe mu rubyiruko rwahanze udushya mu by’uhinzi n’ubworozi ruvuga ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo bizabafasha kugera kure.
Shimo Yvette Umurerwa,ni umwe mu urubyiruko rwashinze kampani yitwa Agro Organinic Farm Ltd bakora ubuhinzi bubungabunga ikirere hifashishijwe amafumire akorwa n’iminyorogoto n’ indi miti ya kinyarwanda iva mu bimera, avuga ko iyi nama izamufasha guhura n’ababibanjemo bityo bakamwungura ubumenyi mu bikorwa no mu bitekerezo.
Ati” Nk’urubyiruko iyi nama izadufasha guhura n’abantu batandukanye badutanze kugera mu buhinzi kuko hari igihe umuntu aba afite intambwe yagezeho ariko iyo uhuye nababibanjemo bakungura ubumenyi nk’ubu niba nkora ifumbire nshobora kuzahuriramo n’abafatanyahikorwa, amakoperative, nabandi bavuye mu bihugu bitandukanye bikatugirira umu maro tukagura ibikorwa dusanzwe dukora”.
Kwizera Jean de Dieu ni urubyiruko rukora ubworozi bw’inzuku avuga ko iyi nama izabafasha kumenyekanisha ibyo bakora no kwigira ku bandi.
Ati” Iyi nama izadufasha kubaka izina no kumenyekanisha ibyo dukora, ndetse no kwigira ku bandi bantu baba mu buhinzi ndetse n’abakora nk’ibyacu tukanungurana ubumenyi mu gutunganya ubuhinzi”.
Dr. Kamana Olivier, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI avuga ko iyi nama ari amahirwe ku ru byiruko rufite ibishya rwahanze ndetse harimo n’amahirwe menshi ku ru byiruko rufite imishinga yizwe neza.
Ati ” Urubyiruko rufite ibishya rwahanze bijyanye no guteza imbere ubuhinzi harimo amahirwe menshi,cyane cyane urubyiruko rufite imishinga myiza yizwe aho urwo rubyiruko rushobora guhura n’abashoramari batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse no mu gihugu cyacu, harimo kandi n’abashakashatsi bazahura na bagenzi babo, hakaba nabafata ibyemezo nabo bazaganira ku ngama zishyirwaho hirya no hino muri Afurika kugirango duteze imbere ubuhinzi”.
Umuyobozi Mukuru wa AGRA mu Rwanda Ndagijimana Jean Paul, yavuze ko bazanaganira ku kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubuhinzi mu cyerekezo cy’u Rwanda 2050 kandi ko AGRA, ishyigikiye gahunda y’u Rwanda yo kudahingira kubona ibiryo gusa.
Ati:”Ni yo mpamvu muzabona mu cyerekezo cy’igihugu 2050, ubu twarenze kuvuga ngo tugiye guhinga kugirango abanyarwanda babone ibiryo ubu noneho tugiye no guhingira amasoko, hari imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu guhinga (avocado) avoka, mu guhinga urusenda, mu korora inkwavu, kuko tuziko ibyo bintu iyo ubishoyemo amafaranga n’igihe biguha inyungu irenze iyo wakura mu bigori cyangwa ibishyimbo.”
Umuyobozi Mukuru wa Africa Food Systems Forum, Amath Pathé Sene, avuga ko iri huriro ari urubuga rugamije guhuza abanyamuryango bose bafite aho bahuriye n’ubuhinzi.
Yagize ati: “Iri huriro ry’Ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika ni urubuga rw’ibanze rugamije guhuza abanyamuryango bose bafite aho bahuriye n’ubuhinzi kuko buri tugira inama ihuza abo banyamuryango bose n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kureba aho tugeze, gusangira ubunararibonye, no kureba uburyo twakwihutisha imihindagurikire mu buhinzi tugendeye ku bumenyi n’ikoranabuhanga”.
Ni inama Izabera I Kigali kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 6Nzeri 2024. ikaba yarateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika AGRA ikazitabirwa n’abagera 5000 bavuye mu bihugu bitandukanye.
Mukanyandwi Marie Louise