Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubufaransa bwatanze ibitabo mu mashuri mu rwego rwo guteza imbere imyigire y’Igifaransa...

Ubufaransa bwatanze ibitabo mu mashuri mu rwego rwo guteza imbere imyigire y’Igifaransa mu Rwanda

Ibitabo 14 250 byatanzwe na Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda ibinyujije mu kigo cyIgihugu gishinzwe Uburezi (REB) mu rwego rwo guteza imbere imyigire ndetse n’imyigishirize y’Igifaransa mu Rwanda.

Ibi bitabo bigizwe n’ibyabana ndetse n’abarimu babo byatanzwe kuri uyu wa Gatanu 07/02 ni umushinga watewe inkunga na Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda watangijwe mu mwaka wa 2018 ugamije guteza imbere uburezi, banahugura abarimu bo mu mashuri yisumbuye ndetse n’abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa by’umwihariko.

Juliette Bigot umuyobozi wari uhagarariye Ambasade y’Abafaransa muri uyu muhango wabereye mu cyumba cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye, kandi ko uyu mushinga uzakomeza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo ururimi rw’Igifaransa rukomeze gutera imbere mu Banyarwanda.

Mu magambo ye yagize ati : « Ntabwo twaje guhangana n’urundi rurimi urwo arirwo rwose, ahubwo binyuze mu bufatanye na Ministère y’Uburezi turagira ngo ururimi rw’Igifaransa rutere imbere yaba mu banyeshuri ndetse n’abarimu. Binyuze muri programme ijyanye n’imyigishirize twarebye udutabo two gusoma umunyeshuri aruhuka,ndetse n’ibitabo bifasha umwarimu gutegura amasomo ye. Nibyo twatanze uyu munsi »

Juliette yakomeje avuga ko ibi bitabo bizakomeza kwunganira n’ubukangurambaga bwatangijwe na Ministeri y’Uburezi yiswe : « Soma Rwanda » kugira ngo mubyo basoma hazemo n’ibitabo by’Igifaransa.

Ibitabo byose byatanzwe bingana na 14250 ibi bitabo bizakwirakwizwa mu mashuri ndetse no mu Turere ku bufatanye n’inzego z’ibanze. Harimo 10650 by’abanyeshyuri byo gusoma, ubwoko 150 butandukanye, na 3600 by’abarimu bazifashisha mu gutegura amasomo yabo.

Dr Ndayambaje Irénée Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi yatangaje ko ubu bufatanye ari bwiza kandi buzafasha abana mu myigire y’ururimi rw’Igifaransa.

Dr Ndayambaje yagize ati : « izi mpano ni nziza cyane, kuko harimo ibitabo by’abanyeshuri ndetse n’ibitabo by’abarimu. Rero kugira ngo umuntu avuge ururimi ni uko aba afite ibitabo byanditswe muri urwo rurimi. Ibi bitabo rero bizadufasha mu kwimenyereza uru rurimi rw’Igifaransa.»

Dr ndayambaje yakomeje avuga ko ubu bagiye kuzakorana na Ambasade y’Abafaransa, kugira ngo hatangire kwandikwa ibitabo by’Igifaransa, ariko byandikiwe mu Rwanda.

Yakomeje agira ati : « Mu rwanda dufite abana, abarimu ndetse n’abanyabwenge bavuga uru rurimi. Ntampamvu rero ko twakomeza gutegereza ibitabo byandikiwe hanze ngo abe aribyo dukoresha. Tuzandika ibitabo byacu, byandikiwe mu Rwanda, byanditswe n’abanyarwanda bijyanye n’umuco wacu. »

Kugeza ubu indimi zemewe mu Rwanda ni enye : Ikinyarwanda, Igifaransa,Icyongereza n’Igiswahili. Ni muri urwo rwego Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda yifuje gushyigikira ururimi rw’Igifaransa mu mashuri, kugira ngo kigere ku rwego rwo kuvugwa nk’izindi ndimi zemewe mu Rwanda.

Juliette Bigot umuyobozi wari uhagarariye Ambasade y’Abafaransa bari kumwe na Dr Ndayambaje Irénée

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here