Kompanyi yo mu Bufaransa yasanzwe ko ari yo yo kuryozwa urupfu rw’umukozi wishwe no guhagarara ko gutera k’umutima we ubwo yari arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu ataramenyeranye na we ari mu rugendo rw’akazi.
Urukiko rwo mu murwa mukuru Paris rwanzuye ko urupfu rwe ari impanuka yo ku kazi kandi ko umuryango we ugomba guhabwa impozamarira.
Iyo kompanyi yakoreraga yo yari yisobanuye ivuga ko atari mu kazi yari yamutumye ubwo yasangaga umugore mu cyumba cya hoteli uwo mugore yari arimo.
Ariko abacamanza bavuze ko nkuko biteganywa n’amategeko y’Ubufaransa, umukoresha ari we wirengera impanuka ibaye mu rugendo rw’akazi.
Uwo mugabo, wahawe izina rya Xavier X, yakoraga akazi k’ubu-‘ingénieur’ muri kompanyi TSO ikora mu bya gariyamoshi iri hafi y’i Paris.
Yapfiriye muri hoteli mu rugendo rw’akazi rwagati mu Bufaransa mu mwaka wa 2013, bitewe n’icyo umukoresha we – iyi kompanyi TSO – yise “imibonano mpuzabitsina yo guca inyuma uwo bashakanye akoranye n’umuntu atazi na busa”.
Iyo kompanyi yari yanze icyemezo cy’ikigo cy’ubwishingizi mu buzima cya leta y’Ubufaransa cyari cyasabye ko urupfu rw’uwo mukozi rufatwa nk’impanuka yo ku kazi.
Icyo kigo cy’ubwishingizi mu buzima cyashimangiye ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu gisanzwe, “cyo kimwe no kujya mu cyumba cyo kogeramo [‘douche’] cyangwa gufata ifunguro”.
Mu cyemezo cyarwo, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwashyigikiye ibi byari byavuzwe n’ikigo cy’ubwishingizi mu buzima cya leta.
Urukiko rwavuze ko umukozi uri mu rugendo rw’akazi yemerewe ubwishingizi “mu gihe cyose cy’ubutumwa bwe bw’akazi [‘mission’]”, hatitawe ku byarubayemo.
Src: Bbc