“Sinavutse ndi umutinganyi, nubwo uburyo nabayeho igihe kinini cy’ubuzima bwanjye bwashoboraga kumpamiriza ko ari byo, ko navutse ndi we.Nta gihamya na kimwe cya siyanse (science, ubuhanga, ubumenyi) cyerekana ko hari uvuka ari umutinganyi, cyangwa afite karande (genes) z’ubutinganyi muri we.Nyamara rero hari amatsinda y’abantu ashaka kutwumvisha ko abantu babivukana. Ibyo biba bigamije gushaka kugaragaza neza ubutinganyi , kubuha isura nziza ngo bukunde bwacyirwe.Ariko si byo . Ni umwuka urimo gukwira mu gihugu cyacu.Mu by’ukuri umwuka w’ubutinganyi wangabyeho igitero unyizirikaho nkiri muto kuburyo ntashoboraga kuwurwanya ngo nywutsinde. Ariko mfitiye urwango uyu mudayimoni kubera uko yampinduye n’ahantu yangejeje muri iyo ngeso. Imana ishimwe ko yaje ku bw’imbabazi yangiriye, ibohora ubugingo bwanjye.”
Aya magambo ni aya Erica Pike, umugore wari warasaritswe n’ubutinganyi nyuma yaho akaza kubohorwa n’Imana.
Aya magambo nasanze ari ngombwa kuyandika kuri uyu mwanya, kuko yo ubwayo arahagije kugaragaza ko bishoboka gukira ubutinganyi kandi ko butavukanwa bityo akaba ari nta rwitwazo rukwiye gushyirwaho nkuko bamwe babyitwaza ko bishobora kuvukanwa.
“Umuryango navukiyemo wari wuzuyemo ibibi bitandukanye. Harimo ugucana inyuma,(adultery) n’ubusambanyi butandukanye, harimo ubusinzi, ibiyobyabwenge, harimo n’abantu bakoraga ubutinganyi , ibyo bimbera mu maso, mbana nabyo . Ubwo nari ku mashuri nibwo nataye ubziranenge (innocence) bwanjye, ngeze mu mwaka wa karindwi niho natangiye kugira indi nshuti y’umukobwa, twakoranaga nyine ubutinganyi.Ubwo buzima nabukomeje mu gihe cyose nari ku ishuri. Ababyeyi banjye bari baramenye iby’iyo ngeso nari mfite, ariko ntibigeze bamerera nabi kuko bankundaga, , nubwo batari babishyigikiye. Ndibuka ko umunsi umwe nasanze bansengera ngo mbashe kubohoka. Ibyo numvise ntacyo byari bimbwiye kuko nari naratangiye kwigira ikigomeke.
Maze kugeza imyaka 19, nibwo noneho naciye akagozi, niinjira mu buzima bwo kwigomeka ku Mana, ubuzima bwatwawe n’inzoga nyinshi, ubusambanyi, , amafaranga. N’inshuti nyinshi.Inzoga zatumaga nibagirwa ibintu byinshi, ibyo nkumva binshimishije. Ngejeje imyaka 20 nibwo natangiye kumva ko hari ikintu mbura muri njye, ariko nkayoberwa icyo aricyo.Numvaga muri njye hari nk’umwobo wagombaga kugira ikiwuzuramo. Ngejeje imyaka 30 nibwo nabanye noneho ku mugaragaro n’undi mukobwa, turasezerana. Ndibuka ko mwambika impeta namubwiye aya magambo’Nta na rimwe nzaguta ngo nshake undi mugore, ariko hari igihe byazaba nkajya ku Mana.
” Uwo twamaranye imyaka 7.Nyuma yaho ariko ubuzima bwanjye bwarushijeho kuba bubi, ngaho guhinduranya inshuti, ngaho ibiyobyabwenge, ubusinzi. Ubwo kandi ni nako nari narabaye umunyamahane ukomeye, nagiraga urwango, ishyari no gufuha gukabije ku buryo nagiraga umujinya nk’uw’inyamaswa. Muri ibyo byose icyambabazaga cyane nuko ntashoboraga kumva ijwi ry’Imana. Ibyo byarakomeje kugeza igihe numva ko ntakomeza kubaho gutyo.Nari nzi ko ibyo byose nanyuragamo byari ingaruka yo kureka Imana. “
Inzira ya Erica yo kubohoka.
Erica akomeza avuga uko yaje kubohoka.
“ Niyemeje kuva muri uwo mugi nari ndimo, ngenda ngana mu mugi witwa Temple muri kilometero zitari nkeye uturutse aho nabaga. Nta muntu numwe nari nzi aho hantu nari njyiye. Naragiye nkodesha mu nzu y’umugore w’Umupentekote, nkihagera namusaba ko twajyana gusengera mu itorero ryabo. Twarajyanye ntangira gusenga Imana, ariko nkumva amasengesho yanjye atarenga igisenge. Numvise binteye ubwoba kuba ntagishobora kumva ukubaho kw’Imana, nibwira ko bitazongera kubaho kugirana nayo ubusabane. Nakomeje gusenga ndira amarira menshi, nyuma y’amasaha atatu nibwo numvise ko mbohowe.Kubw’ubuntu n’imbabazi zayo Imana iransanga mbyarwa ubwa kabiri, kuva ubwo sinongeye kuba uko nari meze, na bugingo ubu.
Aha ndashaka kumenyesha umutinganyi wese ko utashobora kuba icyaremwe gishya mu gihe uri n’umutinganyi.Ndashaka kandi kumenyesha ko Imana ifite ububasha bwo guhindura ya myifurize ya gitinganyi, umuntu akongera kuba nkuko Imana yari yaramuremye; akagira ibyifuzo bizima.
Imana yarankijije nawe yagukiza. Ntuvuge ngo ubwo buzima bw’ubutinganyi urimo, nta mubabaro ubonamo, kuko ari ikinyoma.
Ndagira kandi ngo mbwire ari abanyura muri icyo kibazo, n’abafite ababo baboshywe nacyo, kudacika intege niyo byatinda Imana izabakiza, nanjye nasengewe igihe kinini .”
MITALI Adolphe