Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubuhinde : Umwana w’umukobwa yashyinguwe mu isafuriya ari muzima

Ubuhinde : Umwana w’umukobwa yashyinguwe mu isafuriya ari muzima

Umwana w’umukobwa yasanzwe yarashyinguwe akiri muzima mu Majyepfo y’igihugu cy’Ubuhinde nk’uko byatangajwe n’uhagarariye Police muri aka kace

Abhinandan Singh yatangarije abanyamakuru ko uyu mwana yabonywe n’undi muturage ubwo yari agiye ku irimbi bagiye gushyingura akana ke kari kavutse kapfuye.

Uyu mwana wari washyinguwe mu isanduku,yahise yihutishirizwa kwa muganga, aho akurikiranwa n’abaganga.

Singh yabwye abanyamakuru bo muri Let aya Uttar Pradesh.ati : ” Twagerageje kuba twabona ababyeyi b’aba bana kuko twanaketse ko baba barabikoze nkana.

Uyu uhagarariye Pilisi yakomeje avuga ko uyu muturage yabibone ubwo yararimo gucukura imva ngo nawe ashyingure umwana we wari wavutse apfuye.

« Ubwo yari mu gikorwa cyo gucukura imva,batangiye gukuramo imicanga mu mwobo, bumva isafuriya itabyemo hasi, bayikurikiranye basanga harimo agahinja. Polisi twahise tujyana uwo mwana kubitaro byegereye aho aho ari kwitabwaho n’abaganga »

Ibi kandi ni ibintu ndengakamere bikunda kuba muri iki gihugu cy’Ubuhinde, aho bafite ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri mu rwego rwo hejuru, aho bafata umwana w’umukobwa nk’umutwaro w’ubukungu, cyane cyane mu miryango ikennye. Abarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagaragaraza ko abana b’abahungu bakunzwe cyane kurusha abana b’abakobwa.

Ibi kandi byashimangiwe ko inda nyinshi zikurwamo, ari inda zikurwamo nyuma y’uko ababyeyi b’umwana baba bamaze kumenya igitsina batwite, ndetse n’abana imfu z’abana b’abakobwa bicwa bamaze kuvuka, zihora zitangazwa.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here