Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’ubuhinzi muri Afurika, bagaragaza ko bugifite ibibazo byinshi bitandukanye, bikenewe gushakirwa ibisubizo kugira ngo butange umusaruro uhagije.
Abahagarariye ibihugu byo muri Afurika, Caraïbes na Pacifiques bateraniye mu nama y’iminsi itatu irimo kubera i Kigali bagaragaje ko ubuhinzi bwa Afurika bubangamiwe n’ingengo y’imari nto ijya muri urwo rwego ndetse no kutabona inguzanyo ku bahinzi.
Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Chantal Ingabire yavuze ko ikibazo cyo kubona inguzanyo ziri ku nyungu ntoya nibura iri munsi ya 10% gihuriweho mu bihugu byinshi bya Afurika.
Yagize ati “Ikibazo cy’inguzanyo ni ikibazo kizwi nkuko nabivuze si mu Rwanda gusa ahubwo ni muri Afurika yose ariko igihugu cyacu hari ikintu cyagikozeho. Muri iyi minsi hari umushinga munini dufite dukoranaho na Banki y’Isi ujyanye no kugira ngo turebe ko twatuma haboneka inguzanyo zihendutse kuko ikintu kigora abahinzi ni ukubona inguzanyo zifite inyungu iri hasi ubu dufite umushinga mushya wo kubafasha ku nyungu iri munsi ya 10%.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Nyafurika w’abahinzi PAFO, Dr. Babafemi O. Oyewole yavuze ko bimwe mu bibazo byugarije abahinzi bishingiye ku kuba hari ibihugu byo muri Afurika bitita ku buhinzi bibugenera ingengo y’imari ihagije.
Yagize ati “Guverinoma za Afurika ntabwo zita ku buhinzi, iyo ikaba ariyo mpamvu abakiri bato batabujyamo. Ni ishingiro ry’ibibazo byinshi kuko nitudateza imbere ubuhinzi tuzagira ikibazo gikomeye cy’imirire muri Afurika. Niyo mpamvu dusaba za Guverinoma gushora mu buhinzi.”
Ikibazo cyugarije abahinzi bato by’umwihariko ngo ni icyo kutabona inguzanyo n’ikijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyi bwabo mu by’ubuhinzi.
Byitezweho iyi nama izafatirwamo imyanzuro itandukanye ku bibazo nyugarije ubuhinzi muri Afurika. Abayitabiriye bakazayigeza ku bayobozi mu bihugu byabo kugira ngo barebe uburyo baterana ingabo mu bitugu abahinzi mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibyo bibazo.
Ikibazo cy’imihindagurikire y’Ikirere nacyo kiri ku isonga mu bibangamiye urwo rwego nubwo usanga hari ibihugu byagerageje gufata ingamba zo guhangana nabyo.
Ku ruhande rw’u Rwanda hongerewe ubuso bwuhirwa kuva mu 2018, no gufata neza ubutaka hakoreshejwe amaterasi.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yerekana ko mu mwaka ushize ubuso bwuhirwa bwari hegitari zisaga ibihumbi 68, biteganyijwe ko muri uyu mwaka buzagera bihumbi 70.
Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho
MUKANYANDWI Marie Louise