Home AMAKURU ACUKUMBUYE ” UBUREZI BUSHOBORA GUHINDURA UBUZIMA” PEREZIDA PAUL KAGAME

” UBUREZI BUSHOBORA GUHINDURA UBUZIMA” PEREZIDA PAUL KAGAME

« Mu myaka iri imbere Siyansi n’Ikoranabuhanga bizatanga amahirwe menshi ajyanye no guhanga ibishya, rero ibyo nibyo dukwiye gutegurira urubyiruko rwacu. Icy’ibanze ni uko tugomba gushyira imbaraga mu kubaka Uburezi bukomeye. » Perezida Paul KAGAME

Ibi yabivugiye mu nama yabereye i Nouakchott muri Mauritanie kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, igahuza abakuru b’ibihugu bitandukanye by’Afurika barimo uwa Mauritanie, Perezida Mohammed Ould Ghazouani,  uwa Algerie, Perezida Abdelmadjid Tebboune, uwa Sénégal, Perezida Bassirou Diomaye Faye, uw’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Bwana Faki Mahamat n’abandi. Ni inama yigaga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF. Ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti : « Kwigisha urubyiruko no kurutoreza Afurika ishyize hamwe, iteye imbere kandi ikwiye. »

Perezida Paul KAGAME yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ko kuri buri cyiciro cyisumbuyeho umuntu yize, bifasha mu kongera umusaruro byibuze ku kigero cy’icumi ku ijana (10%), bityo gushyira imbaraga mu myigire y’abana bikaba ari ingenzi cyane. Yagize ati : « nta gukabya kurimo iyo tuvuze ko Uburezi bushobora guhindura Ubuzima. »

Perezida w’u Rwanda kandi avuga ku mbogamizi Afurika igihura nazo mu bijyanye n’Uburezi, yagarutse ku Ngengo y’Imari idahagije, maze atanga ibisubizo bibiri byafasha mu kuziba icyuho kikigaragara mu Burezi bw’Afurika muri rusange. Ati : « ndashaka gutanga ibisubizo bibiri mu rwego rwo kuziba iki cyuho ; ni inshingano z’Afurika gukoresha neza umutungo wacu, kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga gusa si igisubizo kirambye. Ntabwo ari ikibazo cyo kuba munini cyangwa muto, cyangwa se kugira ubushobozi buhagije, ahubwo ni ukugira amahitamo akwiye. »

Yerekanye ko ubu u Rwanda rwongereye Ingengo y’imari ishyirwa mu Burezi, ikaba yaravuye kuri 11% mu 2020 ikagera kuri 17% mu 2024, maze yumvikanisha ko bitagombye kuba gusa izamurwa ry’Ingengo y’imari, ko ahubwo hagomba no kwitabwa ku ireme ry’Uburezi, bityo hakaboneka umusaruro urambye. Yagize ati : « ibi bivuze gutoza no gushyiraho abarimu bafite ubushobozi, gukoresha imfashanyigisho zijyanye n’igihe, gushishikariza urubyiruko gutekereza kugeza kure, aho kuguma mu mitekerereze isanzwe. »

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama.

Atanga igisubizo cya kabiri yagize ati : «Ndasaba ko tureba kure. Ubu tuvuga, urubyiruko rwinshi rw’Afurika ruri gushyira ubuzima bwabo mu kaga rujya gushaka amahirwe yisumbuyeho mu mahanga. Ni ikimenyetso cy’uko dukeneye gukora byinshi mu kongerera urubyiruko rwacu ubushobozi, ni ikimenyetso cy’uko hakiri byinshi dukeneye gukora kandi twabasha gukora. »

Yagaragaje ko igikenewe ari uko ibigo n’imiryango mpuzamahanga bihuza imbaraga na za Guverinoma z’ibihugu kugira ngo hongerwe Ingengo y’imari y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho kugira ngo imyenda bihabwa n’ibihugu byateye imbere ibe ari yo iba myinshi, yumvikanisha ko inkunga z’amahanga zidashobora kuba umuti urambye kuri iki kibazo.

 

Tugirimana Jean Paul

 

NO COMMENTS