SMS, twita mesaje(messages) cyangwa textos, zimaze kumenyererwa mu itumanaho rya buri munsi ku buryo ryinjiye no mu buzima bwite bwa muntu, ntaho rikumirwa isaha iyo ariyo yose, mu bihe ibyaribyo byose.Iri tumanaho rya sms rishobora kuba itangiriro ryo gucana inyuma(adultery) hagati y’abashakanye zititondewe.Ubusambanyi ntibutangirira kuguhuza ibitsina, ibi bisoza igikorwa cyateguwe mbere.
Ku bantu benshi, iri tumanaho ririmo sms ni ingirakamaro , rirahendutse, ririhuta, rifasha mu kwisobanura guhagije, kandi koko nkuko benshi babivuga itumanaho ry’iki gihe ryakemuye ibibazo byinshi, kera byagombaga guhagurutsa umuntu akagenda ingendo ndende. Abantu benshi rero bavuga ko sms ntacyo zitwaye, haba no hagati y’umugabo n’umugore batashakanye. Ariko se iri tumanaho, izi sms twavuga ko zivogera hose, ntaho zihezwa, ngaho mu ruganiriro ngaho mu byumba turyamamo, ntizaba urugi rukinguriye ugucana inyuma kw’abashakanye?
Professeur Zack Carter ,Umwarimu wigisha ibyerekeranye n’itumanaho hagati y’umuntu ku wundi,(Communication interpersonnelle),muri Kaminuza y’i Taylor, we avugako hari impungenge zifatika ko ibitangiye ari sms abantu bandikirana, byafata indi ntera ijyana mu gucana inyuma kw’abashakanye.
Prof Carter aravuga ati : “ Ibaze nawe iki kibazo, Ese watumira umuntu mudahuje igitsina mu cyumba cyawe, uwo mwashakanye adahari?, Nyamara rero nibyo mukora iyo mwohererezanya sms zihoraho”.Abantu bandikirana sms bashobora kwishuka ko bafite umutekano, nta kibazo zakurura, nyamara zishobora kugeza ku marangamutima akomeye.” Kuko umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana…”Yer 17:9. Ikiganiro gisanzwe, gishobora kuvamo andi magambo ateruye, bikageza ku gufunguranira imitima, bikaba byaba itangiriro ryo guhemukirana hagati y’abashakanye.
Iri tumanaho rero rya sms si iryo gufata umuntu ajenjetse, burya ugucana inyuma gutangirira ku bindi bitari uguhuza ibitsina, birimo izi mesaje.
Muri iki gihe icyitwa ubuzima umuntu yihariye, ubuzima bwite, (vie prive, intimite), buravogerwa cyane, niyo mpamnvu byaba byiza abantu bagerageje kugabanya no kwitondera izo sms, mu gihe bashaka kurinda ingo bubatse n’ukudahemukirana kw’abashakanye.
Adolphe MITALI.