Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubushakashatsi bwagaragaje igihe fatizo imibonano mpuzabitsina imara

Ubushakashatsi bwagaragaje igihe fatizo imibonano mpuzabitsina imara

Kugira ngo wibaze iki kibazo ntabwo bisaba gusa kuba uri umushakashatsi mubijyanye n’imibonano mpuzabitsina, cyangwa uri inararibonye muri ibi. Hoya, umuntu wese mukuru ashobora kwibaza igihe fatizo imibonano mpuzabitsina igomba kumara.

Cyane cyane igihe wumvise mugenzi wawe arangirije mu gihe wumvaga wowe utarabyifuza ko yarangiza, cyangwa se yaba arengeje ku gihe wowe wumvaga ubyifuza, uhita wibaza mu by’ukuri igihe fatizo imibonano mpuzabitsina yakagomye kumara. Ubumwe .com bwifashishije urubuga huffingtonpost bwabateguriye icyo ubushakashatsi bwagaragaje kuri iki kibazo. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2017 muri Kaminuza ya Queenslan mu gihugu cya Australia buyobowe na  Brendan Zietsch.

Iki kibazo n’abashakashatsi ndetse n’inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina baracyibajije ndetse bifashisha n’ubumenyi butandukanye kugira ngo bashake igihe fatizo imibonano mpuzabitsina imara.

Birumvikana ntabwo imibonano itangira igihe igitsina gabo cyinjiriye mu gitsina gore, hari ibindi bitandukanye bibibanziriza, bityo rero bikaba bitakworoha kumenya ngo iki gikorwa runaka na kiriya byakozwe mu rwego rw’imibonano mpuzabitsina, cyangwa kumenya igihe byatangiriye. Ubushakashatsi rero bwafashe igihe gishoboka ko abantu babara, maze bahera ku gihe igitsina gabo kiba cyinjiriye mu gitsina gore, kugeza igihe barangije (Habayeho gusohora).

Kubara iki gihe nabwo ubwacyo ntabwo ari ikintu cyoroshye, ariko ubu bushakashatsi bwahisemo gukoresha abantu basanzwe bakundana bakabara hanyuma bakagaragaza igihe imibonano mpuzabitsina bayimaramo.

Imiryango 500 yakozweho ubushakashatsi

 Mu busanzwe ntabwo abantu bakundana baba bagomba kwita no kumenya igihe imibonano yamaze, Ubundi mu gihe cy’imibonano ntabwo ari igikorwa kiba icyo abantu bashyize imbere ari ugushyira isaha hariya ubundi hakubahirizwa isaha. Hoya ni igikorwa kiyoborwa n’uko muri kwiyumva mwembi, akenshi uba wumva umuntu atanahari afite ahandi yibereye mu buyo bw’ibyiyumviro ndetse n’amarangamutima. Bityo kugira ngo umuntu abe yakubaza umwanya byamaze bikaba byagaragara nk’ikibazo kitari gikwiriye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe kugira ngo harebwe igihe fatizo imibonano mpuzabitsina imara, byasubijwe n’imiryango 500 y’abantu bakomoka mu bice bitandukanye by’isi, hanyuma basabwa gukoresha isaha babara mu gihe kingana n’ibyumweru bine, kugira ngo barebe igisubizo babona.

Yego mushobora kwumva ibi bisekeje, ariko niko ubushakashatsi bukorwa. Aba bitabiriye ubu bushakashatsi, bagombaga gukanda ahatangira kubara iminota, igitsina gabo cyinjiye mu gitsina gore, hanyuma asohoye bagahita bakanda muguhagarika kubara. Birumvikana ko ibi bidasobanutse neza mu buryo busanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina abantu bisanzuye, ariko abitabiriye ubu bushakashatsi bagombaga kwihangana kuko bari babisabwe, kuko nta kundi ubu bushakashatsi bwari gukorwa, nyuma yo gushakisha mu buryo bwose butandukanye, ubu aribwo bwagaragaye nk’ubwatanga ukuri nyakwo.

Ibisubizo byagaragaye …

Ibisubizo byatanzwe bibarirwa hagati y’amasegonda 33 n’iminota 44. Ibi nibyo bisubizo byatanzwe, uko byagendaga bitandukana bitewe n’umuryango umwe ku wundi. Urugero fatizo rwagaragajwe n’iyi miryango mu gihe cy’ibyumweru 4, kigaragaza ko igihe gitoya cyanganaga n’amasegonda 33 naho igihe kirekire kikangana n’iminota 44. (Ni ukuvuga ko abamara igihe kirekire bakubye inshuro 80 abamara igihe kigufi)

 Ibi ni ibigaragaza ko nta gihe ntakuka ubusanzwe imibonano mpuzabitsina imara kuko bigenda bihindagurika bitewe n’abantu. Ufashe rero igihe ubushakashatsi bwagaragaje, impuzandego igaragaza ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina hagati y’iminota 4 n’5. Iyo niyo minota iri hagati na hagati.

Ubu bushakashatsi cyakora bwabonye n’ubundi bumenyi bwiyongera kubyari bigenderewe, aho basanzwe ko gukoresha agakingirizo cyangwa umugabo usiramuye nta tandukaniro rinini ryigeze rigaragara mu gutinda cyangwa gutebuka. Ikindi ibice abantu bakomokamo muri rusange nta tandukaniro rinini ribatandukanya mu gukora imibonano mpuzabitsina n’igihe barangiriza, gusa byagaragaye uko umuryango ugenda ugira imyaka myinshi y’ubukure ari nako igihe bamara mu mibonano mpuzabitsina igenda igabanuka.

N. Aimee

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here