Home AMAKURU ACUKUMBUYE UBUZIMA BW’UMUNYABIGWI DIEGO MARADONA

UBUZIMA BW’UMUNYABIGWI DIEGO MARADONA

Amazina ye ni Diego Amando Maradona wahimbwe akazina ka El Pibe de Oro bivuga umwana wa zahabu, akaba yaravukiye I Lanus, mu mugi wa Buenos Aires muri Argentina. Yavutse mu kwezi kwa 10 tariki ya 30 umwaka wa 1960. Bivuze ko yitabye Imana afite imyaka 60 irengaho hafi amezi abiri kuko yatabarutse tariki 25/11/2020. Ababyeyi be ni Diego Maradona Senior na Dalma Salvadora Franco.

Uyu mukinnyi wabaye kizigenza mu ikipe y’igihugu cye cya Argentina, aho yibukwa cyane cyane ku gitego yatsindishije ikiganza umusifuzi ntarabukwe, aho kiswe ikiganza cy’Imana. Aho hari mumwaka wa 1986 tariki ya 22 Kanama kuri Stade ya Azteca Stadium mu mugi wa Mexico ubwo Argentina yakinaga n’igihugu cy’Ubwongereza mu mikino y’igikombe cy’isi, maze umukino ukarangira ku nsinzi ya Argentina itsinze Ubwongereza 2 kuri 1. Maradona abajijwe niba koko yagitsindishije ikiganza, yashubije atya ati “a little with my head, and a little with the hand of God”, bishatse kuvuga ngo “umutwe wange gato,n’ikiganza cy’Imana gato”.

Diego Maradona nubwo yari mugufi (1.65m) yari azwiho amacenga menshi, ndetse no gutera kufura (coup franc) haba mu ikipe y’igihugu cye ndetse no mu makipe atandukanye yakinnnyemo.

Ikindi Maradona azwiho, niwe mukinnyi wenyine ku isi waguzwe amafranga menshi inshuro ebyiri. Bwa mbere aguzwe na Barcelone kuri miriyoni 5 z’amayero, bwa kabiri agiye muri Napoli kuri miriyoni 9.6 z’amayero. Yakinnye igikombe cy’isi inshuro enye, harimo n’icyo yafashije igihugu cye kugitwara muri 1986 aho yatsinze Ubudage bw’iburengerazuba ku mukino wa nyuma. Muri kimwe cya kane aho batsinze Ubwongereza 2-1 ubwo yatsindaga igitego cy’ikiganza, ni naho yatsindiye igitego cya 2 cyaje gutorwa nk’igitego cy’ikinyejana na FIFA mu mwaka wa 2002,kuko yagitsinze aturutse muri metero 60 agacenga abakinnyi b’Ubwongereza batanu bose.

Nyuma yo gusoza gukina umupira, yanabaye umutoza w’ikipe y’igihugu cye mu mwaka wa 2008 ,aza no kuyijyana mu gikombe cy’isi cyabereye muri Africa y’epfo 2010. Nyuma yaje gutoza izindi kipe nka Al Wsl, Fujairah, ndetse aza no kuyobora ikipe ya Dynamo Brest muri Belarusiya. Nyuma yaje gutoza ikipe ya Dorados, aho yayivuyemo agatoza Gimna de LaPlata kuva 2019 kugeza ubu atabarutse. Azize indwara y’umutima bivuga ko yaba yarayitewe n’inzoga nyinshi ndetse n’ibiyobyabwenge yanyweye,akaba yaraguye mu rugo iwe kuko yari amaze iminsi avuye mu bitaro. Ijambo rya nyuma yavuze ni “ndumva ndwaye” (I feel sick)

Diego Maradona ikipe yakiniye inshuro nyinshi ariyo ya Napoli yo mu Butariyani (188 agatsinda ibitego 81), ubu yahisemo kwita izina stade yayo Diego Armando Maradona ikareka kwitwa San Paolo

Maradona atabarutse afite abana batanu ku bagore bane batandukanye, harimo n’umugore ufite imyaka 20 witwa Claudia Villafane. Akaba yari inshuti magara ya Hugo Chavez wari Perezida wa Venezuela.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

 

Amakuru dukesha wikipedia atwereka ibigwi bye ku buryo bukurikira :

 AMAKIPE YAKINIYE

umwaka ikipe Imikino Ibitego
1976–1981 Argentinos Juniors 167 (116)
1981–1982 Boca Juniors 40 (28)
1982–1984 Barcelona 36 (22)
1984–1991 Napoli 188 (81)
1992–1993 Sevilla 26 (5)
1993–1994 Newell’s Old Boys 5 (0)
1995–1997 Boca Juniors 30 (7)
Total 491 (259)

 

            GUKINIRA IKIPE Y’IGIHUGU

 

umwaka igihugu inshuro ibitego
1977–1979 Argentina U20 15 (8)
 1977–1994 Argentina 91 (34

 

AMAKIPE YATOJE

 

umwaka ikipe
1994 Textil Mandiyú
1995 Racing Club
2008–2010 Argentina
2011–2012 Al-Wasl
2013–2017 Deportivo Riestra (assistant)
2017–2018 Fujairah
2018–2019 Dorados de Sinaloa
2019–2020 Gimnasia de La Plata

 

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here