Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubuziranenge butizewe, ku isonga mu kubangamira ubucuruzi muri Afrika

Ubuziranenge butizewe, ku isonga mu kubangamira ubucuruzi muri Afrika

Abafite aho bahuriye n’ubucuruzi mu bihugu bitandukanye byo muri Africa, bagaragaje ko kudindira mu bwikorezi bwambukiranya imipaka, harimo uko ibihugu bitizera ubuziranenge bw’ibicuruzwa byo mu bindi bihugu.

Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi 5 yungurana ibitekerezo by’uburyo ibicuruzwa byinjira muri Afurika byahuza ibipimo by’ubuziranenge kugirango byoroshye ubwikorezi hagati y’ibihugu  by’Afurika.

Uyu munsi ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika biri ku kigero cya 16% mugihe ibihugu by’Uburayi na Amerika bubarirwa ku kigero cya 70% ugucuruzanya hagati y’ibihugu imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuciruzi n’Inganda mu Rwanda, ari nayo mpamvu inzego zishinzwe ubuziranenge muri Afurika zishaka kunoza imikoranire kuruhande rw’u Rwanda .

Mr, Niwenshuti Richard  Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuciruzi n’Inganda avuga ko uku gushyirahamwe kw’ibihugi bya Afurika bizafasha u Rwanda mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Yagize ati”, Aha niho bihera mu bwumvikane bwa buri gihugu, niho duhera twibaza ngo ese igihugu kimwe ku kindi birumvikana ko hari ingamba zakozwe ku bipimo kuburyo umuntu yavuga iti kiriya gihugu iterambere ry’inganda, ubuziranenge busuzumwa ni ibintu nanjye nakwemera ko ibicuruzwa byaho bifite ubuziranenge”.

Richard Niwenshuti umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuciruzi n’Inganda, agaruka ku kuba bisaba kwizera ubuziranenge bw’ikindi gihugu, kugira ngo wumve ko ibicuruzwa byabo byakoreshwa.

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’ibigo bishinzwe ubuziranenge muri Afurika (ARSO) Dr. Hermogene Nsengimana, avuga ko kimwe mu bigikoma mu nkokora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari uko ibihugu byinshi bya Afurika bidafite ibigo by’ubuziranenge bifite ubushobozi buhagije.

Ati “Ubushakashatsi twakoze n’ibindi bigo bishinzwe ubuziranenge mu mwaka wa 2020, byagaragaye ko ibihugu byinshi bya Afurika 48.3% bidafite ibigo by’ubuziranenge bifite ubushobozi buhagije ku buryo igicuruzwa cyava muri icyo gihugu utongeye kugipima, icyo nicyo kintu gikomeye tugomba gushyiramo imbaraga, ikindi gikomeye ni uguhuriza hamwe abantu bashinzwe ubuziranenge atari ibigo by’ubuziranenge gusa, ahubwo n’abashinzwe amategeko”.

Dr Nsengiyumva Hermogene Umunyamabanga mukuru wa ARSO avuga ko ibigo byinshi by’ubuziranenge muri Afrika, bidafite ubushobozi buhagije.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinze ubuziranenge Murezi Raymond avuga ko ibi bihugu bya Afurika byemeye kugirana amabwiriza y’ubuziranenge ahuriweho kugira ngo ibicuruzwa bihererekanwa k’uyu mugabane bibe byujuje ubuziranenge.

Yagize ati” Icyambere ni uko dukoresha amabwiriza yo kurwego rwa Afrika ARSON, ayo mabwiriza  y’ibipimo tuba twaragiye hamwe tukicara tukaganira tukaba dufite amabwiriza asa. Icya kabiri ni uko dufite ubushobozi bwo gupima muri za Raboratwari zacu, kuko zemewe ku rwego mpuzamahanga”.

Dr, Murenzi Raymond avuga ko icyakemura iki kibazo ari uko ibihugu byaba bifite mabwiriza asa, ku bijyanye n’ubuziranenge.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ihiriro ry’ibigo bitsura ubuziranenge bya Afurika  ARSO bwa 2020 bwagaragaje ko 48,3 % by’ibihugu bya Afrika bidafite ubushobozi buhagije bwo gupima ubuziranenge kuburyo ibicuruzwa byabyo byakwinjira mu bindi bihugu nta nkomyi cyangwa irindi genzura, akaba ariyo mpamvu abateraniye I Kigali mu nama y’iminsi itanu ihuriyemo ibihugu bitandatu , aribyo Ghana, Zimbabwe,Afurika y’Epfo,  Nigeria, Kenya n’u Rwanda bari kuganira ku uburyo hanozwa imikoranire y’ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri ibi bihugu.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here