Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubwo yasubizaga telephone 280 zibwe, batangaje amwe mu mayeri bakoresha, RIB iburira...

Ubwo yasubizaga telephone 280 zibwe, batangaje amwe mu mayeri bakoresha, RIB iburira abaturage.

Abatunze telefoni 280 zari zibwe bazisubijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kugaruzwa no guta muri yombi bamwe mu bari bazibye. Izi telefoni zose zifite agaciro ka miliyoni 62,5 Frw.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Ukoboza 2024, ku cyicaro gikuru cya RIB, Kimihurura, nyuma yo gukora ikindi gikorwa cyo gushakisha izi telefoni z’amoko atandukanye zagiye zibwa mu buryo butandukanye nk’uko bamwe mu bazibwe babihamya, bemeza ko batekewe imitwe bakisanga babakijije telephone zabo ngendanwa.

Kwizera Mussa atuye mu Kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge. Mu kazi ke ka buri munsi agakorera ahazwi nko kwa Makuza mu mujyi wa Kigali, avuga ko ubwo yari atashye ageze I Nyamirambo kuri 40 anyuze kuri Boutique kugura bimwe mu bikoresho byo mu rugo yari akeneye ahura n’umuntu atazi amusaba kumutiza Telefone ngo ahamagare uwo yari akeneye kuko nta ma unite yari afite.

Kwizera Mussa We bamwibye, ari umuntu umutiriye ngo ahamagare…

Ati : “ K’ubw’ubugiraneza bwanjye narayimuhaye, ndebye gato ku ruhande sinongeye kumubona kuko yari yagiye kare! Nahise njya kuri RIB ya Nyarugenge ndabibabwira bambwira ko njya gukoresha kuri MTN gusubizaho numero yanjye ( SIM Swap) ubundi ngaruke ntange ikirego”.

Ku bw’amahirwe Mussa yumvise ahamagawe n’umukozi wa RIB amubwira ko Telefone ye yabonetse asabwe kuza ku kicaro gikuru cyayo bakayisubiza.

Igisubizo Rebecca nawe atuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, akaba ari umwe mu bakorewe ubushukanyi bakamburwa Telefone, we akavuga ko yayibwe ubwo bamushukuka ko bagiye kumushakira akazi.

Rebecca umwe mubibwe telephone, bamubeshya ko bagiye kumushakira akazi….

Ati : “ Muri make ndi umwe bo bashutse batubwira ko bagiye kuduha akazi, twageze ku isoko rya Nyarugenge ansaba Telefone ambwira ko agiye kuvugisha Boss akamurangira aho urufunguzo rw’ibiro ruri, narayimutije agenda numva harinuwo bari kuvugana ariko mu by’ukuri yarivugishaga, sinongera kumubona ukundi”.

Avuga ko nyuma yo kwibwa yagannye ubuyobozi bw’isoko ababishinzwe bajya kureba ahakusanyirizwa amashusho aba yafashwe ( Control room) bamwereka amashusho y’uwo mujura ari nabwo yahise agana RIB ya Nyarugenge kuyibwira ibimubayeho, nawe asabwa gusubizaho numero ye, ku bw’amahirwe ahamagarwa abwirwa ko Telefone ye yabonetse.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko telephone zose uko zibwe zifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 62, avuga ko zafashwe nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye bataka ko bibwe Telefone, avuga ko hari 4 bafashwe n’abandi bagishakishwa ndetse ko hari n’abazifatanywe baraziguze.

Ati : “ Izi telephone zose uko ari 280 zifite agaciro ka Miliyoni 64 n’ibihumbi 505, abafashwe bakaba bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.”

Dr. Murangira Thierry, yakomeje avuga ko icyaha cy’ubujura bw’amatelefone kimaze gufata indi ntera kuko ubwo ubushize nabwo basubizaga abaturage zageraga ku 190, mu gihe kuri iyi nshuro zigeze kuri 280, agasaba abaturage kuba maso bakarinda Telefone cyane ko n’iminsi mikuru yaje ibyago byo kwibwa bishobora kuzaba byinshi.

Hafashwe n’uwibye umukoresha we…

Mu bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye bamurikiwe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, harimo n’undi mugore wari ufite umukoresha w’umunyamahanga ( Umuhinde), akaza kumwiba ibihumbi bine by’amadorali ya Amerika [5,572,440 Frw] n’Ama-Rupee y’u Buhinde ibihumbi 3,3, amwe muri yo ajya kuyahisha ku mugabo babana ariko batasezeranye.

Nyuma yo kuyiba, yahise ashyira uyu mugabo ibihumbi 2,9$ andi arayagumana, yose agaruzwa na RIB. Nyir’amafaranga yavuze ko yari ayafite mu ikofi yibagirwa gusiga afunze icyumba umukozi we aba ari ho ayakura.

Akimara kuyiba, uyu mugabo yahaye make muri yo yamugiriye inama yo guhunga akajya iwabo muri Ngoma aba ari naho aza gufatirwa.

Aha yabaraga amafaranga ye yasubijwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kubika amafaranga menshi mu rugo bidakwiye kuko ari byo bikurura ibibazo byinshi, agira inama abantu yo kwiyambaza amabanki cyangwa ubundi buryo butari ukuyagumana mu rugo.

Ati “Tugira za banki, ni byiza ko amafaranga yacu aba ari ho tuyabika kugira ngo twirinde ibyago byinshi byo kuyiba. Kuyabika ahantu agaragarira buri wese ni no gushyira ibishuko ku muntu runaka n’ubwo kugushyira amafaranga imbere bitavuze kuyiba.”

Aba bombi nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba ndetse n’icyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.

 

Ufitinema A. Gerard

NO COMMENTS