Home AMAKURU ACUKUMBUYE UGANDA:DORE UBWENGE N’IBIKORESHO BYAKORESHWAGA BABAGA UMUGORE URI KUNDA, MBERE Y’UBUKORONI

UGANDA:DORE UBWENGE N’IBIKORESHO BYAKORESHWAGA BABAGA UMUGORE URI KUNDA, MBERE Y’UBUKORONI

Hari uburyo twigishwa ko ibijyanye n’iterambere byose muri Afurika twabizaniwe n’Abazungu, bakatwigisha ko mbere y’ubukoroni Abanyafurika bari bameze nk’inyamaswa zo mu ishyamba, ntacyo bari bimariye. Nyamara n’ubwo ukuri baba badacyeneye ko kuvugwa, hari ibimenyetso byinshi byerekana ko na mbere y’ubukoroni Abanyafurika bari bafite uburyo bwabo babayeho tutakwirengagiza.

Haba mu mirire, mu myigishirize, yewe n’uburyo wenda umuntu yavuga ko ari iterambere. Urugero uburyo abakurambere bacanaga umuriro badakoresheje ikibiriti. Uyu munsi tugiye kurebera hamwe mu mivurire, by’umwihariko uko mu gihugu cya Uganda babagaga umubyeyi kugira abyare.

Mu burengerazuba bw’igihugu cya Uganda, mu bwoko bw’Abanyoro bari bafite ubuhanga gakondo kuva cyera mbere y’ubukoroni, bwo kubaga ababyeyi mu gihe umubyeyi agaragaza ibimenyetso by’uko adashobora kubyara neza.

Mu gitabo cyitwa “The Development of Scientific Medicine in the African Kingdom of Bunyoro tugenekereje gisobanura ngo “iterambere rya siyantifike muby’ubuvuzi mu Bwami bwa Bunyoro muri Afurika” cyanditswe na Dr. Robert W. Felkin inzobere mu bijyanye no kubaga ababyeyi kuva mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uwo mushakashatsi yatangajwe cyane n’uburyo abantu b’ibunyoro bakoreshaga ubuhanga bwabo ngo bagabanye imfu z’ababyeyi n’impinja n’ubwo batari bafite ibikoresho bihagije by’iterambere.

Avuga ko iyo umurwayi yagaragaraga afite ibimeneyetso by’uko adashobora kubyara mu buryo busanzwe, urugero ababyaza babona ko umubyeyi afite inzira nto idashobora kunyuramo umwana, yahabwaga umuvinyu cyangwa inzoga y’ibitoki bikamurinda kumva uburibwe mu gihe cyo kumubaga, nk’uko uyu munsi batera umubyeyi urushinge rw’ikinya ngo atumva uburibwe arimo kubagwa.

Ubwo uwubaga agakata ku nda ku gice cyo hepfo ahatumberanye n’aho nyababyeyi iri bakoresheje icyuma cyabugenewe, ubwo twabigereranya n’ibyuma n’imikasi bikoreshwa mu kubaga. Nyuma umuvuzi agakoresha intoki ze ebyiri akazinjiza muri nyababyeyi agakuramo umwana; bagaca urureri ruhuza umwana ukiri mu nda na nyina (umbilical cord) umwana bakamuha ushinzwe gufasha umuganga.

Iyo basozaga kubaga, bakoreshaga amahwa asongoye arindwi kugira ngo bongere bahuze umubiri, ubwo bwabaga ari nk’uburyo bwo kudoda igisebe bukoreshwa kuri uyu munsi iyo basoje kubaga umurwayi.

nyuma bagafata imiti ya gakondo bakamusiga ku gisebe, nyuma bagafata igishishwa cy’igiti bakakimufungisha nk’igipfuko mu nda. Nyuma y’iminsi itandatu bakamukuraho cya gishishwa cy’igiti na ya mahwa umubiri umaze gufatana. Bakazajya bakomeza kumusiga ya miti ya gakondo kugeza igisebe gicyize burundu.

Kimwe mu bikoresho bifashishaga.

Umwanditsi Felkins we yemeza ko ibyo byakorwaga muri iyo myaka bihwanye neza n’ibikorwa muri iki gihe iyo barimo kubaga umubyeyi. Uyu mwanditsi yemeza kandi ko igitandukanye ari ibikoresho bikoreshwa muri iki gihe.

Mu busanzwe, umubyeyi abagwa icyo bita sezariyeni iyo umutwe w’umwana ugaragara udashobora kunyura mu gitsina cya nyina, bikaba bishobora gutuma umubyeyi cyangwa umwana yitaba Imana cyangwa bombi. Ibi rero bikorwa mu rwego rwo kuramira ubuzima bwabo.

 

Irene Nyambo

NO COMMENTS