Home Uncategorized UJYA UGAMBIRIRA MU MUTIMA KUTIYANDUZA?

UJYA UGAMBIRIRA MU MUTIMA KUTIYANDUZA?

Ese ujya ugambirira Gukora icyaha na rimwe>Hari amagambo menshi Muri Bibiliya avuga kuri iyo ngongo ndetse akanayisobanura neza ko atari byiza kwiyandurisha ibyaha.
Dan1:8Maze Daniel agambirira mu mutima we KUTAZIYANDURISHA ibyo kurya by’Umwami cyangwa vino yanywaga aricyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza.ibyaha
Mbere yuko ikintu cyose gikorwa, kibanza kuba mu bitekerezo no mu mutima,intambara zose niho zihera,ibyaha byose niho bihera,ndetse n’Imigambi myiza yose niho ifite ikicaro!
Jya ugambirira KUTIYANDUZA, satani ntazabona aho anyura ngo aguhindure umuterankunga w’imishinga ye mibi.
Iyo satani ashaka gufata abantu buhumyi, ibyaha abihindurira amazina,bikavugwa neza( gusambana bigahinduka kurya ubuzima,cg kuba mu rukundo…..kwiba bikaba kwitiza cg kwirwanaho, kunwa ibisindisha bikaba ubusirimu,gushaka ibitotsi….)
Bityo ibyaha bigakorwa na benshi kumugaragaro bikageraho bikaba nkibisanzwe,ariko ntibibuza ko imbere y’Imana bikiri ibyaha!
Ugire intumbero nk’iya Daniel, maze ufate umugambi wo KUTIYANDUZA nubwo benshi bazakwita injiji, ariko ntuzite kuribyo kuko Imana izakwereka ko ikizere wayigiriye igikwiriye nugera murwobo rw’intare Yesu ukurimo ( Intare yo mu muryango wa Yuda) azazibwira ko nta ntare irya indi azifunge iminwa!zikomeze ayo kwiyiriza zizafungurire kubakugambaniye
Dan 6:22-24
Nugera mu itanura ry’umuriro Yesu uzamusangamo nkuko Daniel na bagenzi bamusanzemo, ntacyo uzaba kuko nta muriro utwika undi!abagushyizemo Abe aribo ritegereza Dan3:25
Uzanyura mu bibazo Ariko ubinyuranemo na Yesu kugeza ubisohotsemo udasa nabyo
Umutima wawe nugambirira KUTIYANDUZA Imana yawe izubahwa n’abakubona uhereko nawe wubahwe! Bigire intego yawe nibyo umaze iminsi upanga bibi bihagarike!
Yanditswe na Ubumwe.Com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here