Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umubare w’abana bavuka badashyitse uracyari hejuru mu Rwanda

Umubare w’abana bavuka badashyitse uracyari hejuru mu Rwanda

Umunsi mpuzamahanga w’abana bavuka badashyitse, abanyarwanda bibukijwe ko umwana wavutse adashyitse agomba kwitabwaho kugira ngo hagabanywe umubare w’abana bapfa, kuko abenshi bapfa biba ari ingaruka zo kuvuka badashyitse.

Tariki 19 Ugushyingo,uyu munsi wizihijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Kirehe, n’ubwo ku rwego rw’Isi uyu munsi wizihizwa  ku Itariki 17 Ugushyingo buri mwaka. Uyu munsi wizihijwe ku Bitaro by’Akarere ka Kirehe, abitabiriye uyu munsi bibukijwe ko umwana wavutse adashyitse ko akura iyo yitaweho bihagije.

Umunsi witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Ministeri y’Ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye

Uyu munsi waranzwe no gusura icyumba cyo kwitaho abana bavuka badashyitse, aho babitaho ku mirire babaha imiti itandukanye ndetse no kubakurikirana mu iterambere ndetse n’imikurire yabo muri rusange. Izi nzu nanone zita ku bana bavuka badashyitse zasuwe hanashimirwa imirimo ya burimunsi ikorwa n’aba bita buri munsi ku buzima bw’abana bavuka badashyitse ndetse hanibustwa igitera iri vuka ry’abana badashyitse ndetse n’uburyo bwo kwirinda ingaruka mbi zababaho.

Icyumba kirimo ibikoresho byo kwita ku bana bavuka badashyitse ku Bitaro bya Kirehe

Imyumvire ikiri hasi,kutita ku bana bavutse badashyitse ni cyo gituma hakomeza kwiyongera impfu z’abana bavutse badashyitse, bitewe n’ibura ry’umwuka ndetse no guhabwa akato ku babyeyi bombi( Umugore n’umugabo) ikindi abana bavutse badashyitse bavukana ibiro bikeye, ibi bikomeza kubakurikirana no ku mikurire yabo. Kuvukana uturo duke ni imwe mu mpamvu nyamukuru ituma habaho igwingira ku Isi.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bana bavuka badashyitse ndetse n’abavuka bafite ibiro bike cyane, bwakorewe ku bitaro byita kuri aba bana bavuka badashyitse byo mu Karere k’Iburasirazuba  bwagaragaje ko abana bavuka badashyitse ndetse n’abavukana ibiro bike cyane bikubye inshuro ebyiri ugererayije n’icyakabiri cy’Igihugu cyose.

Inzu yita ku bana bavutse badashyitse, bakurikirana imikurire yabo ya burimunsi.

Ibi bishimangira ko hagikenewe imbaraga nyinshi zo gukurikirana no kwitaho abana bavutse badashyitse mu gihe baba basohotse mu Bitaro bishinzwe kubakurikirana. Ku rwego rw’Isi abana bavuka badashyitse bafite 40% by’infu z’abana bose bapfa bari munsi y’imyaka 5.

Umubare munini w’abapfa hafi 2/3 bapfa bazize ingaruka zo kuba baravutse badashyitse. Mu mwaka wa 2018 uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Integrated Health Management Information System (HMIS) bwagaragaje ko 7,3% bw’impfu z’abana ari abavuka bafite ibiro bikeya naho 2,7% akaba ari abana bavuka badashyitse. Ni mugihe kandi ku rwego rw’Isi rugaragaza ko u Rwanda rugifite umutwaro w’abana bavuka badashyitse uri hafi y’10% w’umubare w’abana bose bavuka.

Umwana wavutse adashyitse iyo yitaweho, agakurikirana bihagije abaho kandi neza

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here