Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe, yabwirije kuri Kristu anagaruka kubabwiriza ibitangaza...

Umugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe, yabwirije kuri Kristu anagaruka kubabwiriza ibitangaza gusa. Reba Video:

Umugabo utaramenyekanye amazina ye, ariko bigaragara ko afite uburwayi bwo mu mutwe yagaragaye abwiriza kuri Kristu, kwirinda abahanuzi b’ibinyoma ndetse n’ibijyanye n’ikuzimu.

Ari kubwiriza ku muhanda mu izuba ryinshi yaje gushungerwa n’abantu benshi ababwira kwirinda abavugabutumwa baza bazanye ubutumwa bw’ibitangaza gusa.

Uyu mugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe iki cyigisho cye cyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga z’abantu bari bahari, aho yababwiye ku magambo ari muri Bibiliya agira ati: “Mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibindi byose muzabyongererwa”

Nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe,abantu bari bamukurikiye bamubajije igikenewe kugira ngo umuntu abe yajya mu Ijuru , uyu mugabo utari wambaye inkweto ndetse no mu gatuza ntacyo yambaye yabasubije ko muby’ukuri ikuzimu atari ahantu hagakwiye kuba hari umuntu n’umwe wahajya ndetse abasubiriramo ko byaba ari ibintu bibi cyane.

Abantu bari bamukikije bari gukurikirana icyigisho cye batangiye kwitanga amafaranga bakayashyira ku birenge bye ubona bashaka kumufasha, yahise ababwira ko ayo mafaranga atayakeneye ahubwo abasaba kuba bayaha abantu baba buzuye ku muhanda basabiriza.

Reba Video hano:

 

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here