Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugabo wamaze imyaka 18 aba mu kibuga cy’indege yapfuye

Umugabo wamaze imyaka 18 aba mu kibuga cy’indege yapfuye

Umugabo wo muri Iran wamaze imyaka 18 aba mu kibuga cy’indege cy’i Paris yapfuye.

Nyuma yo guhera mu cyeragati kubera ibyangombwa, Mehran Karimi Nasseri yafashe agace gato k’ikibuga cya Roissy Charles de Gaulle agahindura iwe, hari mu 1988.

Ibyamubayeho byatumye hakinwa filimi yitwa The Terminal yasohotse mu 2004.

Ameherezo Nasseri yahawe uburenganzira bwo gutura mu Bufaransa, ariko mu byumweru bicye bishize yasubiye mu kibuga cy’indege, ari naho yapfiriye urupfu rusanzwe, nk’uko umukozi kuri iki kibuga yabwiye AFP.

Uyu mugabo yavutse mu 1945 mu ntara ya Khuzestan muri Iran, yagiye bwa mbere i Burayi agiye gushakisha nyina.

Yamaze imyaka micye aba mu Bubiligi, nyuma y’uko yirukanwe mu bihugu birimo Ubwongereza, Ubuholandi, n’Ubudage kubera kutagira ibyangombwa byuzuye.

Nyuma yagiye mu Bufaransa aho yagiye mu gace ka 2F Terminal mu kibuga cy’indege akahahindura iwe.

Yahoraga yicaye ku ntebe azengurutswe n’imizigo y’ibintu bye, akirirwa yandika ku buzima bwe, ubundi asoma ibitabo n’ibinyamakuru.

Yakundaga kwiberaho yandika anasoma ibitabo bitandukanye.

Inkuru ye yakuruye abanyamakuru mpuzamahanga ndetse n’umuyobozi wa za filimi Stephen Spielberg wakoze iriya yise The Terminal ahereye ku nkuru ya Nasseri.

Nyuma y’uko isohotse, abanyamakuru buzuye ku kibuga cy’indege bashaka kumuvugisha kubera iyo filimi ya Hollywood.

Mu gihe kimwe, ku munsi Nasseri wiyitaga “Sir Alfred” yatangaga ibiganiro bitandatu n’abanyamakuru, nk’uko ikinyamakuru Le Parisien kibivuga.

Nubwo mu 1999 yaje guhabwa ubuhungiro n’uburenganzira bwo kuba mu Bufaransa, yakomeje kwibera ku kibuga cy’indege kugeza mu 2006, ubwo yajyanwaga kwa muganga kubera uburwayi.

Nyuma yamaze igihe aba mu icumbi akoresheje amafaranga yakiriye kubera ya filimi, nk’uko ikinyamakuru Libération kibivuga.

Mu byumweru bishize, Nasseri yagarutse ku kibuga cy’indege, arahaba kugeza apfuye.

Umwe mu bakozi bo ku kibuga yavuze ko bamusanganye ibihumbi byinshi by’ama-euro.

Src: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here