Home AMAKURU ACUKUMBUYE UMUGABO YATWITSE INDA Y’UMUGORE WE WARI UTWITE INDA Y’IMVUTSI

UMUGABO YATWITSE INDA Y’UMUGORE WE WARI UTWITE INDA Y’IMVUTSI

Umugore wari utwite inda y’imvutsi,Sana Mohammad w’imyaka 35 wo mu mujyi w’i London mu gihugu cy’Ubwongereza yatwistwe n’umugabo we, ubwo yamurasaga umwambi ku nda.

Umugabo watangajwe izina rimwe Ramanodge w’imyaka 51 y’amavuko, yahanishijwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose, ubwo yahamwaga n’icyaha cyo gutwika uyu mugore wari utwite inda y’amezi icyenda.

Inkuru ibabaje y’uyu mugore wahise witaba Imana,yababaje abantu benshi, ariko umwana yari atwite yararokotse ubwo abaganga bahise bakora ibishoboka byose ngo batabare iki kibondo.

Ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo muri aka gace ni uko uyu mugabo n’uyu mugore bari baratandukanye, hanyuma uwo mugore yanzura kujya gukomeza ubuzima bushya n’undi mugabo aho ari nawe yari atwitiye iyo nda.

Aba babiri bari barasezeranye aho bakomoka muri Mauritius, icyogihe nyakwigendera Sana yari afite imyaka 16, banabyaranye abana, ariko ntibigeze bagira amahoro mu rushako rwabo, kuko uyu mugabo yahoraga atoteza uyu mugore, kugeza ubwo yaje gufata umwanzuro wo kujya gusaba gatanye buri wese akaba ukwe.

Yaje gushakana n’undi mugabo aho  babanye mu mahoro asesuye n’urukundo, ariko uyu mugabo wa kera ntiyabyishimira, ahubwo yiyemeza  kubihimuraho, aribwo yahisemo kubatandukanya nabo, ahisemo kwica umugore.

Byatangajwe ko uyu nyakwigendera yiciwe mu maso y’abana be, munzu y’umugabo we mushya  Imtiaz Mohammad.

 N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here