Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugabo yahawe akazi ko gutera umugore w’abandi inda, biramunanira. None yajyanywe mu...

Umugabo yahawe akazi ko gutera umugore w’abandi inda, biramunanira. None yajyanywe mu nkiko ngo abiryozwe.

Umugabo w’umupolisi nyuma yo kusuzumwa kwa muganga akabwirwa ko atabyara, yafashe umwanzuro yo guha akazi undi mugabo ngo amuterere umugorewe inda, ariko uwahawe akazi akaba yajyanywe mu nkiko kuko atashoboye gutera inda.

Umukuru wa polisi muri Tanzania witwa Darius Makambako w’imyaka 50 yajyanye mu rukiko inshuti ye ayishinja kunanirwa akazi yayihaye ko gutera inda umugore we kandi amaze kumusambanya inshuro 77 zose nubwo umugore we ahamya ko zirenze izo nshuro ahubwo ko ari 81.

Uyu mukuru wa Police wabwiwe ko atabyara, nyuma yo y’igitutu cy’umugore we ko ashaka umwana byatumye aha akazi inshuti ye ko kumuterera inda,biramunanira ajya kumurega.Urukiko rwa Dar-es-Salaam muri Tanzania rwakiriye ikirego cy’uyu mukuru wa polisi wababajwe n’uko iyi nshuti ye imaze kurongora umugore we inshuro 77 ariko akaba nta nda aramutera.

Ibinyamakuru byo mugihugu cya Tanzaniya byatangaje ko Darius Makambako n’umugore we Precious w’imyaka 45 bamaze imyaka 6 babana ariko ntibarabyara kubera ko dogoteri yababwiye ko uyu mugabo ari ingumba.Nyuma yo kotswa igitutu n’umugore we,Makambako yahise aha akazi inshuti ye Evans Mastano w’imyaka 52 ko gutera inda umugore we ariko amaze kumurongora inshuro 77 nta mwana arabyara, habe no gusama.

Makambako yishyuye Mastano amashilingi 2,000,000  muri 2016 kugira ngo atere inda umugore we biramunanira ariyo mpamvu yamujyanye mu rukiko kugira ngo amwishyure amafaranga ye.Mastano yavuze ko atazigera asubiza Makambako ayo mafaranga kuko akazi yamuhaye yagakoze neza ahubwo umugore we ariwe ufite ikibazo.

Amakuru avuga ko uyu mugore Precious usanzwe ari umuganga yafashe ikiruhuko cy’amezi 3 kugira ngo akorane imibonano mpuzabitsina ihagije na Mastano arebe ko yabona umwana ariko biranga biba iby’ubusa.

Mastano yamaze amezi 10 aryamana n’uyu mugore ngo arebe ko yamutera inda ariko byarananiranye.aribwo umugabo umujinya umwishe neza neza amujyana  mu nkiko ngo bamukatire urumukwiriye.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here