Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugabo yashizemo umwuka ubwo yari mu nzira avuye kubikuza urufito

Umugabo yashizemo umwuka ubwo yari mu nzira avuye kubikuza urufito

Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Nigeria, umugabo yapfuye ubwo yari avuye kubikuza amafaranga y’umurengera. Uyu mugabo yaguye mu modoka itwara abagenzi ubwo yarimo yerekeza mu rugo aturukanye kuri banki amafaranya yari avuye kubikuza.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo wo muri Nigeria wamenyekanye ku mazina ya Muyibi yateze imodoka nyuma yo kuva kubikuza Ibihumbi 100, 200 muri banki yitwa United Bank of Africa (UBA).

Mu nzira bagenda, umushoferi yishyuje uyu mugabo amafaranga y’urugendo ariko ngo yagaragaraga nk’usinziriye cyane, atanyeganyega.

Bageze aho imodoka zigarukira, abagenzi bose bari bamaze kuvamo. Umushoferi yagiye kumukangura kugira ngo ave mu modoka.

Umwe mu babibonye yagize ati: “umushoferi yari amutwaranye n’abandi bagenzi. Bose Bari bamaze kwishyura basohotse. Ubwo nyakwigendera bamwishyuzaga ngo asohoke ntasubize, umushoferi yaparitse ajya kumukangura maze asanga arakonje cyane. Yahamagaye abantu maze buzurana aho ngaho. Bamaze kumugenzura neza basanze yashizemo umwuka.”

Polisi yo muri ako gace ka Ogudu yahise ihamagazwa. Imodoka yabaye ipakiwe maze umurambo ujyanwa mu buruhukiro.

Nubwo ubuyobozi bw’abashoferi butagize icyo bubivugaho, amakuru aturuka muri iyo gare yabyemeje, ati:”byabaye ahagana mu ma saa cyenda y’umugoroba wo ku wa gatanu. Uwo mugabo yagiye kukikuza amafaranga muri UBA. Polisi yagiriye impuhwe umushoferi ntiyamufunga ariko yafunze imodoka ye kugeza igihe umuryango wa nyakwigendera uzagaragarira.”

Ubuvugizi bw’igipolisi bwatangaje ko bwabonye amafaranga angana n’ibihumbi 100 200 mu gikapu cya nyakwigendera.

Bwagize buti: “umuntu yarimo yerekeza Ojota ubwo yasinziraga agahwera. Twabonye amafaranga angana na 100 200 mu gikapu cye. Yari afite na telefoni ifite simukadi nshya. Nta muntu yari ifitiye nimero nta n’uwo bari bahamagaranye. Turacyashakisha aho yari atuye. Umurambo we washyizwe mu buruhukiro kugira ngo usuzumwe.”

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here