Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugore arashinjwa kwica umwana we akamutekamo isupu

Umugore arashinjwa kwica umwana we akamutekamo isupu

Umugore wo mugace ka Geita mu gihugu cya Tanzania ubu ari mu maboko y’abashinzwe umutekano, ashinjwa kwica umwana we akamutekamo isupu.

Umukuru wa Police muri aka gace ka Geita Dismas Kissusi, yemeje iby’aya makuru avuga ko byabaye Ku Itariki 21/06/2019 mu Mudugudu wa Buligi, ahitwa Senga, mu Karere ka Geita.

Police yatangaje uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko ku mazina ya Happyness Shedrack yatangaje ko uyu mugore ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe. Uyu mwana wishwe yari afite umwaka umwe w’amavuko.

Kugeza ubu uyu ushinjwa aracyari mu nkiko, bategereje icyo inkiko zizemeza.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here