Home AMAKURU ACUKUMBUYE UMUGORE UMAZE IMYAKA 20 AKORA AKAZI KO GUFOTORA ARAGIRA INAMA BAGENZI BE...

UMUGORE UMAZE IMYAKA 20 AKORA AKAZI KO GUFOTORA ARAGIRA INAMA BAGENZI BE GUTINYUKA KUKO BASHOBOYE

Mu minsi ishize twabagejejeho igice cya mbere cy’iyi nkuru ivuga kuri ba gafotozi b’abagore n’abakobwa. Mu nkuru iheruka, twabagejejeho inkuru y’abakobwa babiri Aradukunda Abigael na Ibyishaka Josée bose bakora uyu mwuga, aho bavugaga ko baterwa ishema no kuwukora kuko ubazanira inyungu ntibasabe ababyeyi buri kintu cyose, ndetse bakaba bafite inzozi zo kugera kure mu gufotora.

Muri iyi nkuru, turabagezaho inkuru ya Mukansanga Pascasie (amazina twayahinduye ku bw’impamvu ze bwite) wo mu mujyi wa Kigali umubyeyi umaze imyaka irenga 20 akora uyu mwuga wo gufotora. Yabwiye Ubumwe.com ko yatangiye uyu mwuga bivuye mu kazi yakoraga icyo gihe; ubwo yari ashinzwe ibintu by’amashusho n’amajwi (audio-visual), nyuma aza kugira amahirwe abibonera amahugurwa. Uko yagendaga abikurikira yaje kubona ibyiza byabyo bimutera kubikunda, bituma abifata nk’umwuga agomba gukora.

Yagize ati: “Urugendo rwanjye muri uyu mwuga, rwatangiye bigoranye. Kubanza ubwanjye nkabyiyumvisha, nkabikunda kugirango mbashe kuwinjiramo neza nta pfunwe ntibyari byoroshye. Kuko muri icyo gihe kubona umudamu uhagaze imbere y’abagabo, abasaza, abantu benshi, yambaye ikoboyi n’agatishati byasaga nko kuba umushizi w’isoni. Rero byansabaga gutinyuka”.

Mukansanga avuga ko umuryango we n’inshuti ze babyakiriye nabo bibagoye kubera ko batekerezaga ku byo abantu bazavuga byagaragaraga nk’uburara kubona umutegarugori muri icyo gihe utaha amajoro cyane cyangwa akayarara ari gukora. Ikindi bavugaga ko babibonamo imvune nyinshi yo guhagarara amasaha menshi, mu gihe we yabonaga ari umwuga nk’iyindi nk’uko muganga arara izamu cyangwa agataha bwije.  Nyuma ngo baje kubyumva ndetse bamushishikariza kubikomeza, abandi bakamusaba ko yabigisha uyu mwuga.

Agereranya ubufotozi bwo mu gihe yatangiriye uyu mwuga n’ubw’ubu, Mukansanga yavuze ko cyera bakoreshaga ibikamera bijyamo kasete biremereye cyane bipima nk’ibiro 10 ugakubita ku rutugu ugafata amaguru yabyo (trepieds), imigozi, itara n’ibindi. Mu gihe ubu hari kamera nziza zigezweho kandi zoroshya imikorere kuko aba afite ikarita yo kubika amashusho ndetse yifitiye n’itara. Avuga kandi ko no gutunganya amashusho muri iki gihe byoroshye kurusha cyera kuko abakera bakataga imigozi bagakuramo ibidakenewe, mu gihe muri iki gihe hakoreshwa mudasobwa. Ati: “Twafataga icyuma cyabugenewe tukagenda dukata ibitari ngombwa, iyo wibeshyaga gato ugakata ijambo yewe reka tuvuge n’inyajwi ‘a’ kugirango wongere kukomekaho byari bigoye cyane”.

Aba ni abakobwa b’abanyarwandakazi ubu bakora akazi ko gufotora, twabakoresheje mu nkuru yacu yabanjirije iyi

Mu mbogamizi yahuye nazo, Mukansaga avuga ko ari uko nta hantu yashoboraga kubyiga mu buryo buhanitse. Ikindi uko iminsi yagendaga haje ibindi bikoresho bigezweho ibyo babaga bafite biva kw’isoko bigatuma bakodesha.

Mukansaga avuga ariko ko hari ibyiza by’icyo gihe kuko nta gupiganwa n’abantu benshi byariho. Yagize ati: “Ubukwe icyo gihe twabukoreraga Frw 40.000 ariko yari menshi cyane muri icyo gihe”.

Mu nyungu yakuye muri uyu mwuga, Mukansanga avuga ko yiyubakiye inzu, kuko yatangiye gufotora akodesha. Ikindi byamufashije kwirerera abana abarihira amashuri uko yabyifuzaga. Yungutse kandi gutinyuka akigirira icyizere, ndetse no kumenyana n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Yakomeje aha inama urubyiruko rw’abakobwa rucyitinye kutita kubibaca intege, ahubwo bagashira imbaraga ku ntego zabo.

Dore inkuru bifitanye isano

Ababyeyi bafite abana bakora uyu mwuga ndetse n’abandi babibona bate?

Niyonshuti Fabrice Dieumerci uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Gatsata ashima abakobwa bakora umwuga wo gufotora ndetse n’abandi batinyuka iyitwa iy’abasore cyangwa abagabo. Ati: “Nko mu murenge wacu hazwiho kuba ari ahantu haba ama garaje menshi; cyera wasangagamo abahungu gusa ariko ubu usangamo n’abakobwa; bakambara ibisarubeti bakajya munsi y’imidoka. Tubona ari byiza cyane, kuko bashiki bacu nabo batanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu”.

Kadabagizi Martha, umubyeyi ufite umwana w’umukobwa ufotora, avuga ko umwana we ariwe mukobwa wa mbere yabonye afotora nta bandi yari azi. Ati: “Nabonaga ari igishyitsi kuri njye kuko nta wundi nari nabona. Nk’umubyeyi byaranshimishije kuko ari we wa mbere nari mbonye numvaga ari ishema. Igihe yaje kutubwira ko ariwo mwuga agiye gukora twarabyumvise kuko n’ubundi yifuzaga kuzaba umunyamakuru twumva ntacyo bitwaye. Gusa twagize impungenge za kibyeyi kubera ako akazi bakora bagataha amajoro, ugasanga nta mahoro mfite atarinjira mu nzu”.

Kadabagizi agira inama abandi babyeyi bafite abana b’abakobwa bokora cg bifuza gukora imyuga yitirirwa abahungu kutababera imbogamizi kuko nabo bashoboye. Yemeza ko uko umwana agenda akura, umubyeyi agenda abona ibyo ashoboye akaba ari byo umuyoboramo.

Jeff Nkomezi wafotowe mu ubukwe bwe n’umukobwa, yatangarije Ubumwe.com we yabanje gutungurwa no kumva umukobwa ufotora. Avuga ko rwose bajya kuganira ibyo kumuha ikiraka nta cyizere yari afitiye uyu mukobwa, ariko umuntu yari yarafotoreye mbere ye amumara impungenge. “Umunsi nyir’izina ugeze mbona ukuntu akora ndumirwa! Ndetse yamfotoreye neza kurusha uko njye nabitekerezaga. Ahubwo nabonye bashiki bacu bakora neza kandi burya abakobwa bajya baba inyangamugayo kurusha abahungu kandi banoza imirimo yabo neza”.

Yakomeje agira inama abantu batagirira abakobwa icyizere mu mirimo imwe imwe ko bahindura iyo myumvire kuko burya nta tandukaniro na basaza babo. Niba umukobwa yarigiye ibyo akora cyangwa akaba abifitemo ubumenyi runaka, yumva adakwiriye kwimwa amahirwe ngo nuko ari umukobwa cyangwa umugore.

Umuhoza Faridah utuye mu mujyi wa Kigali yatubwiye ko kuri we ntawe yakwima amahirwe ngo kuko ari umukobwa, kuko nabo barashoboye. Ati: “Umuntu umugirira icyizere bitewe nicyo ashoboye. Noneho muri kariya kazi ureba ibyo umuntu yakoze wabikunda mugakorana atari ukureba uwo ariwe”.

 

Irène Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here