Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugore wari umaze imyaka 27 muri koma , yakangutse

Umugore wari umaze imyaka 27 muri koma , yakangutse

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) wakomerekeye bikomeye mu mpanuka yabaye mu mwaka wa 1991, mu buryo butangaje yavuye muri koma (coma)yari amazemo imyaka 27.

Yitwa Munira Abdulla, akaba yari afite imyaka 32 y’amavuko ubwo yakoraga impanuka. Yakomeretse bikomeye mu bwonko ubwo imodoka yari arimo yagonganaga na bisi mu nzira avuye kuvana umuhungu we ku ishuri.

Uyu mwana we Omar Webair wari ufite imyaka ine y’amavuko, yari yicaranye na nyina mu ntebe z’inyuma mu modoka, we akaba ntacyo yabaye kuko nyina yahise amubumbatira mu maboko.

Madamu Abdulla – wari utwawe na muramu we yarakomeretse bikomeye ajya muri koma, umwaka ushize akaba ari bwo yatangiye kuva muri coma mu bitaro byo mu Budage.

Umuhungu we Omar yatangarije ikinyamakuru The National cyo muri UAE iby’ubuzima bwa nyina n’uko ubu amerewe nyuma y’imyaka myinshi avurwa.

Ku wa mbere, Omar yabwiye icyo kinyamakuru ati: “Sinigeze mutererana kuko nahoraga ntekereza ko umunsi umwe azakanguka”.

Yakomeje agira ati:”Impamvu ntangaje ibi ni ukugira ngo abantu ntibagate icyizere cyo kubaho, ntibakumve ko bapfuye mu gihe bageze hariya“.

Yongeyeho ati: “Mama twari twicaranye inyuma,abonye impanuka ije ambumbatira mu maboko ye andengera ngo ntakomereka“.

Omar ntacyo yabaye uretse agasebe yagize ku mutwe, ariko nyina wari wakomeretse bikomeye yamaze amasaha ataravurwa.

Uyu mugore yaje kuvurirwa mu gihugu cyabo, nyuma yoherezwa mu bitaro i London mu Bwongereza, aza gusubizwa iwabo akorerwa ubuvuzi bunyuranye ngo akomeze guhumeka nubwo yari muri koma.

Yakangutse ahamagara umwana we

Mu mwaka wa 2017, yoherejwe mu bitaro byo mu Budage abagwa ibice by’umubiri ngo bimere neza ndetse ahabwa imiti yatuma yoroherwa kandi agakanguka.

Mu mwaka ushize wa 2018, umuhungu we Omar hari umunsi yashyamiranye n’abo kwa muganga ari mu cyumba nyina arwariyemo. Icyo gihe ngo nyina yahise atangira kugaragaza ibimenyetso ko ari kumva ndetse atangira gushaka kuvuga.

 

src: Bbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here