Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugore w’imyaka 58 nyuma y’imyaka 13 acuze yibarutse umwana w’umuhungu

Umugore w’imyaka 58 nyuma y’imyaka 13 acuze yibarutse umwana w’umuhungu

Umugore ufite inkomoko mu gihugu cya Nigeria w’imyaka 58 y’amavuko, nyuma y’imyaka 13 acuze yakiriye igitangaza cy’umwana w’umuhungu.

Uyu mugore wamenyekanye ku mazina ya Dorcas Osiebo bivugwa ko yahagaritse kubyara(gucura) mu mwaka wa 2006. Avuga ko yahawe impano y’umunsi mukuru wa Noheli y’umwana w’umuhungu, aho yabyaye kuwa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 nyuma y’imyaka 13 acuze.

Abinyujije ku rukutarwe rwa facebook Wisdom Nwedene, yatangaje ko Dorcas yivugiye ko yacuze mu mwaka wa 2016, ariko iteka ryose akaba yarahoraga ababazwa no kutagira umwana.

Dorcas w’imyaka 58 we n’umugabo we Christopher Oseibo w’imyaka 64, bakiriye imfura yabo kubw’igitangaza umugore amaze imyaka 13 yaracuze nyuma y’imyaka 35 bakoze ubukwe,kuko babukoze muri Mutarama 1984.

Nwedene, wakwirakwije ubu butumwa ku mbuka nkoranyambaga, yavuze ko Dorcas ibi yabitangaje nawe ubwo yari mu kiganiro kuri Igbere TV aho yatangaje ko yatunguwe cyane ndetse n’ibyishimo bikamurenga ubwo yabwirwaga n’abaganga ko atwite.

Yatangaje ko uyu mugore yacuze nyuma gato ubwo yari amaze kubagwa, ubwo kwa muganga bari bamubwiye ko afite ikibyimba munda nyuma yo kumucisha mu cyuma.

Yavuze ko nyuma yo kubagwa agataha avuye mu bitaro atongeye kubona imihango ukundi. Dorcas yagize ati:  ” Twagiye ahantu henshi ndetse no mubitaro byinshi natwe ubwacu tutakwibuka umubare wabyo. Muri 2006 umugabo wanjye anjyana ku bitaro kunyura muri sikaneri ahitwa Jos hanyuma babona ikibyimba. Ubwo nibwo bafataga umwanzuro wo kumbaga, nyuma y’igihe gitoya mbazwe baza kunsezerera ndataha, ariko nyuma yo kubagwa sinongeye kujya mu mihango na rimwe”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ubwo yabwiraga umugabo we ko atwite, umugabo atigeze abyizera nagato. Yakomeje agira ati:

“Ubwo nabwiye umugabo wanjye ko ntwite, Ntabwo yigeze yizera ko koko naba ntwite. Nyamara njyewe nari maze kubyemera kuko nari narahuzwe,ntakirya ibiryo byanjye mubusanzwe nakundaga kurya, ndetse n’imyenda yanjye imyinshi ntiyari ikinkwira. Ibintu byinshi byampumuriraga nabi ndetse nkaruka”

Uyu wakiriye umwana mu buryo bw’igitangaza, yashimiye Imana cyane, avuga ko kubwe yumvaga yari yarahebye ibyo kuzitwa umubyeyi kuko na murumuna we washatse nyuma ye, yari afite umwuzukuru.

N.Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here